Byari ku munsi wa Gatatu w’Iburanisha mu bujurire, waranzwe n’impaka nyinshi ku mpande zombi zishingiye ku myirondoro y’umutangabuhamya Mugimba ashinja kuvuga ibinyoma n’aho Ubushinjacyaha bukagaragaza ko ibyo yavuze ari ukuri.
Uwo mutangabuhamya ni uwahawe kode ya DAM kugira ngo imyirondoro ye itamenyekana kubera impamvu z’umutekano we.
DAM ni we washinje Mugimba Jean Baptitse ko ku wa 8 Mata 1994 yakoresheje inama yacuriwemo imigambi ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyakabanda kandi ikabera mu rugo rwe.
Uwo mutangabuhamya yavuze ko iyo nama yakorewemo urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa muri ako gace, uko hashyirwaho bariyeri ndetse n’uko bazabona ibikoresho byo kwicisha birimo n’imbunda.
Ni inama bivugwa ko yitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, barimo abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abasirikare.
DAM yagaragaje ko iyo nama yayitabiriye kuko yari yatumiwe nka Konseye wa Segiteri ya Nyakabanda kuko icyo gihe yari ayiyoboye by’agateganyo kuko uwari usanzwe awuyobora yari yarahunze kuko yari mu bahigwaga.
Ibyo byazamuye impaka mu rukiko, Mugimba avuga ko ibyo uwo mutangabuhamya avuga abeshya ngo kuko atigeze aba konseye.
Mugimba yavuze ko nubwo atigeze akoresha iyo nama nk’uko abatangabuhamya yari yatanze mu rukiko babigaragaje ariko n’iyo iba atari gutumira uwo DAM kuko yari umuntu utazwi.
Mugimba yabwiye Urukiko ko uyu witwa DAM atigeze aba Konsiye ahubwo ari ibintu yiyitiriye bityo ko ubuhamya bwe budakwiye guhabwa ishingiro.
Aha, Ubushinjacyaha bwahise bumunyomoza ndetse bugaragaza ko uyu mutangabuhamya yabaye Konsiye asimbuye undi wari warahunze kuko yari ari mu bahigwaga.
Bwagaragaje ko ubwo DAM yabazwaga mu Iperereza, mu Bushinjacyaha no mu Rukiko yashimangiye ko yari konseye wa segiteri kandi ko yanabayeho Umuyobozi w’Akagari (Cellule).
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko abahakana umwirondoro w’umutangabuhamya bakwiye gutanga ibimenyetso bishimangira ibyo bavuga busaba Urukiko kuzabisuzuma.
Ni ingingo yagarutsweho cyane n’Uruhande rwa Mugimba n’abamwunganira rwashakaga gushimangira ko uwo mutangabuhamya DAM yabeshye.
Indi ngingo yagarutsweho ni iyo kuvuguruzanya hagati y’abatangabuhamya n’Ubushinjacyaha ku bijyanye n’amatariki, amasaha n’ibindi bijyanye n’iminsi.
Ubushinjacyaha bwasobanuriye birambuye inteko iburanisha ko ibyo Mugimba avuga bitahabwa agaciro kuko ukuvuguruzanya ku masaha ndetse n’imyaka kw’abatangabuhamya ndetse n’ubushinjacyaha bitakuraho ko uyu Mugimba yakoze ibyaha.
Ni ingingo Ubushinjacyaha bwagiye bushimangira bwifashishije izindi manza zaciwe n’inkiko mpuzamahanga zigaragaza ko nyuma y’imyaka nibura 10 abatangabuhamya bashobora kwibagirwa utuntu duto ariko bitavuze ko baba bivuguruza.
Ubushinjacyaha kandi bwanavuze ku byo Mugimba avuga ko abamushinja bashaka kwigarurira imitungo ye ashingiye ku byemezo by’urukiko ku nyandiko igaragaza abantu bamubeshye mu Nkiko Gacaca ku mitungo yagombaga kwishyura.
Urubanza ruzakomeza Mugimba asobanura izindi mpamvu ebyiri z’Ubujurire zirimo imvugo z’abatangabuhamya zivuguruzanya ndetse no kuba urukiko rwarirengagije amategeko mu kumuhamya ibyaha.
Mu 2022 ni bwo Mugimba Jean Baptitse, yahamijwe ibyaha byo gucura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi no kuba icyitso mu cyaha cya Jenoside ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!