Ibyaha bya ruswa ni bimwe mu bikorerwa mu bwihisho byagera kuri ruswa ishingiye ku gitsina bikarushaho gukomera.
Kuri uyu wa 10 Gashyantare 2025, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko, Col (Rtd) Ruhunga Jeannot yagaragaje ko abantu bavuga ko batezwe ruswa ishingiye ku gitsina baba basanzwe bayirya.
Ati “Gutega umuntu ruswa, niba bayiguteze kuki wemera kuyifata? Kuvuga ngo umuntu aje kugusaba akazi aravuga ati ‘dusambane ubundi umpe akazi nawe ukemera warangiza ntukamuhe ntibivuze ko yaguteze ruswa kuko mwasambanye kuko yaje kugusaba akazi. Ntabwo mwasambanye bishingiye ku Rukundo mwagiranye.”
“Murumva ko iryo shimishamubiri riganisha kuri ruswa. Ni nk’uko umuntu yaza gusaba serivisi agatanga amafaranga uwo ayahaye akayakira ntamuhe iyo serivisi. Kuvuga rero ko ari ugutega, ntabwo ari ugutega.”
Uyu muyobozi yavuze ko uwateze n’uwatezwe ruswa baba bakwiye kubiryozwa mu gihe amakuru atatanzwe hakiri kare.
Ati “Uwo uba wijeje umuntu akazi nubwo atakamuha ariko aba yashimishije umubiri we bishingiye ku mwanya arimo. Numva rero iby’umutego ntabyo umuntu aba yariye ruswa aba agomba kubiryozwa ariko n’uwo wayimuteze na we ntabwo ari umwere, keretse ari we utanze amakuru mbere na ho ubundi na we arakurikiranwa.”
RIB yagaragaje ko mu myaka itanu ishize hirukanwe abakozi bayo 56 bazira ibyaha bya ruswa, mu nkiko 14 bahanwe n’Inama Nkuru y’Ubucamanza, mu gihe abashanjacyaha batatu bahaniwe ruswa mu mwaka ushize, mu gihe abandi batatu bagikurikiranwa mu nkiko.
Ubushakashatsi kuri ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index: RBI] bwa 2024 bwagaragaje ko Urwego rw’Abikorera rwagaragayemo ruswa ku kigero cya 13%, muri REG yagaragaye ku kigero cya 7,80%, muri WASAC iri ku kigero cya 7,20%, mu nzego z’ibanze yahagaragaye ku kigero cya 6,40%, mu gihe mu bacamanza yahagaragaye ku kigero cya 6%.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!