00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima z’ababuraniye abarokotse Jenoside mu rubanza rwa Dr. Rwamucyo wakatiwe igifungo cy’imyaka 27

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 31 October 2024 saa 08:21
Yasuwe :

Ababuraniye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rubanza rwa Dr. Rwamucyo wari ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bishimiye icyemezo cy’urubanza, ndetse bagaragaza ko rusize umurongo ngenderwaho n’amasomo akomeye ku bapfobya bakanahakana nkana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku wa 30 Ukwakira 2024 ni bwo Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwahamije Dr. Eugène Rwamucyo icyaha cya Jenoside, kuba mu mugambi wo gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy’imyaka 27.

Urubanza rwa Dr Rwamucyo w’imyaka 65 wanabaye Umuyobozi w’ishami ry’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yabaga i Butare (UNR) rishinzwe ubuvuzi, CUSP, rwatangiye ku wa 01 Ukwakira 2024.

Yashinjwaga ibyaha birimo gukora jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, kugira uruhare mu mugambi wa jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubufatanyacyaha n’ubwinjiracyaha mu gutegura jenoside.

Nyuma y’isomwa ry’urubanza, IGIHE yagiranye ikiganiro cyihariye n’Abanyamategeko bahagarariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri uru rubanza, barimo Me André Martin Karongozi na Me Richard Gisagara bagaragaza uko bakiriye icyo cyemezo cy’urubanza bamaze ibyumweru bine baburana.

Me Karongozi yavuze ko nubwo byashobokaga ko Dr Rwamucyo akatirwa imyaka myinshi, ariko ko ari icyemezo gikwiriye bagashimira ko ukuri kongeye kugaragara.

Ati “Ni urubanza rwatuvunnye cyane kubera ko twaburanye n’umuntu w’umuhanga w’umunyabwenge wari kumwe n’abavoka bakomeye nka Françoise Marthe na Me Philippe Meilhac. Uyu Marthe ni we wari avoka wa Kabuga mu gihe Me Meilhac yari avoka wa Agatha Kanziga. Ni abantu bamenyereye dosiye zo ku Rwanda. Me Marthe we yanatubwiye ko muri Werurwe 2024 yari avuye mu Rwanda.”

Izindi mpamvu zo gukomera k’uru rubanza, Me Karongozi agaragaza ko zishingiye k’uko Dr Rwamucyo yakuriye mu ngengabitekerezo ya jenoside, ibintu nawe yiyemerera ku buryo yangaje abari kuburana ku ruhande rw’abarokotse Jenoside, abaje kumushyigikira bavuze amagambo akomeye.

Abo barimo nk’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa “Guverinoma y’Abatabazi” mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi witwa Jean Kambanda, Uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ndagijimana Jean Marie Vianney, Padiri Fortunatus Rudakemwa bivugwa ko aba muri Canada n’abandi.

Me Karongozi ati “Baje kudushinyagurira. Nka Kambanda yaravuze ngo Jenoside yarabaye ariko yakozwe na FPR Inkotanyi. Ndagijimana yavuze ko habaye jenoside enye zirimo ngo eshatu zakorewe Abahutu imwe mbere ya 1994, indi mu 1994 indi nyuma yaho n’indi ngo yakozwe na FPR n’Interahamwe. Ni urubanza rwaturemereye.”

Yavuze ko rwagaragaje ko Dr Rwamucyo yari yarakoranyije abo bari bahuje ingengabitekerezo ya Jenoside, ashimangira ko ari ubwa mbere buri munsi babonaga icyumba cyaberagamo urubanza cyuzuye.

Me Karongozi yavuze ko nubwo batsinze urubanza, iyo ntsinzi igaragaza ko urugendo rukiri rurerure mu guhangana n’abafite ibitekerezo byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Me Gisagara Richard we yagaragaje ko impamvu urugendo rukiri rurerure ari uko hakiri abantu benshi bagifite ingengabitekerezo no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Mu byaha (Dr Rwamucyo) yanahamijwe harimo icyo kurema agatsiko k’abantu bashakaga gukora Jenoside. Urabona muri iyi minsi abagerageza guhindura amateka ya jenoside ntabwo bakivuga byeruye ko jenoside itabayeho. Babivuga mu bundi buryo ko itigeze itegurwa ko nta cyagaragaje ko yateguwe kuko Urukiko rwa Arusha rutigeze rubigaragaza.”

Yakomeje avuga ko kuba Urukiko rumwemeje icyo cyaha cyo kurema agatsiko k’abashakaga gukora jenoside, ibibaye ubwa kabiri, ari ikintu bazajya bagenderaho.

Bazajya bagaragaza ko hari abantu bicaye bagacura umugambi wo kurimbura igice cy’Abanyarwanda, hahinyuzwa ababihakana babyita gusubirabamo n’izindi nyito.

Aha ni ho Me Gisagara agaragariza ko mu bindi by’ingenzi byafashweho umwanzuro ari kiriya kintu cyo gufata abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagatabwa mu cyobo, ari icyaha cya Jenoside.

Ati “Twumvise abamuburanira barwana inkundura kugira ngo icyo cyaha kitamuhama bavuga ko yabikoze mu rwego kwimakaza isuku bavuga ko n’Abongereza babikoze mu Ntambara y’Isi ya Kabiri, ariko urukiko ibyo ntirwabyemeye ahubwo rwemeje ko icyo kintu cyo gushinyagurira imibiri y’abishwe muri jenoside na cyo ari kimwe mu bigize icyaha cya Jenoside.”

Ibyabereye imbere mu rukiko

Mu rubanza, abunganiraga Dr Rwamucyo mu mategeko, bagaragazaga ko nta kindi yazizwaga uretse ibitekerezo bye.

Ibyo bitekerezo baganishagaho ni ibijyanye n’impinduramatwara yo mu 1959, ibihe Abatutsi bameneshwaga, bagatwikirwa abandi bakicwa, manifesto y’Abahutu, amategeko 10 y’Abahutu n’ibindi byababjirije “Ubwigenge”.

Me Karongozi ati “Urebye ziriya nyandiko ugasoma imvugo zari zirimo, ubisanga na none mu 1994. Mubajije yaransubije ngo FPR-Inkotanyi ni abanyamahanga. Iyo bavuga FPR-Inkotanyi baba bavuga Abatutsi muri rusange. Ni na ho uwari umugaba w’ingabo mu 1992, ubwo yavugaga ngo ‘umwanzi ni nde’ ni cyo yavugaga. Yavugaga Abatutsi bahunze, abari mu gihugu imbere n’Abahutu batavugaga rumwe n’abariya bari bafite ingengabitekerezo.”

Me Karongozi yavuze ko ibyo biri mu byo Dr Rwamucyo yahaniwe ndetse uyu munyamategeko yavuze urukiko rwashinze agati ku mvugo Dr. Rwamucyo yavuze ku wa 14 Gicurasi 1994 ubwo muri UNR bari bakiriye Jean Kambanda.

Icyo gihe Dr. Rwamucyo yavuze ko yahakanaga ko nta Batutsi bari bari kwicwa muri icyo gihe, kandi we ubwe yari amaze kujugunya imibiri y’ababarirwa mu bihumbi mu byobo.

Me Karongozi ati “Babitinzeho, bigaragara ko ari ibintu bimurimo kuva na kera. Ni ikintu cyiza cy’uko yabihaniwe.”

Ikindi cyagarutse ni uko abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside rimwe bakunze kwifashisha Urukiko rwa Arusha, bagaragaza ko barekuye bamwe nka Bizimungu Casmir n’abandi, Me Karongozi akavuga ko bidakwiriye kuko i Arusha hari imanza zitaciwe neza.

Impamvu ashingiraho ni uko zari imanza zabaga zitabagamo abaregera indishyi ahubwo zabaga ari imanza zateguwe n’umushinjacyaha wenyine aburana n’ababuraniraga abaregwaga.

Ati “Biratwereka ubwigenge bw’ubucamanza, iki gihugu nubwo kidasubira mu byemezo byafataiwe i Arusha ariko nka Perezida w’uru rukiko yibukije ko ibyavugiwe i Arusha byose atari amahame. Ibyo byerekana uburyo uru rukiko rureba imanza zo mu Rwanda mu Bufaransa rumaze kumenyera izo manza. Ni urubanza rwa kane rw’u Rwanda uyu mucamanza yari aciye, bigaragara ko na bo bamaze kumenyera ibyabaye mu Rwanda kandi koko bafite ubwigenge mu guca imanza.”

Ku bijyanye n’umwuka wari mu rukiko nyuma y’isomwa ry’urubanza, Me Gisagara yavuze ko Dr Rwamucyo atagaragaje amarangamutima, ariko abo mu muryango we bayagaragaje cyane bagaragaza ko ngo ukuri kuzagaraga.

Ati “Ntabwo bishimiye icyemezo. Mu rukiko nubwo harimo abajandarume bari bahagaze neza kugira ngo hatagira umutekano uhungabanywa, ariko bumvikanye bagaragaza amarangamutima yabo, ko batishimiye icyo cyemezo.”

Uwabonaga ko abo banyamuryango ba Dr Rwamucyo batekerezaga ko barenganye, bamubwira ko bamushyigikiye nawe ntiyabatenguha azamura amaboko nk’umunyapolitike abababwira ko bari kumwe.

Icyakora Me Gisagara yagaragaje ko bidatangaje kuko bitabiriye urubanza kuva rugitangira, akavuga ko ari n’ubwa mbere mu manza zirindwi zaburanishirijwe hariya, kubona abantu bashyigikiye ukurikiranyweho icyaha bangana kuriya kuko babaga buzuye.

Ati “Twabonye abantu bose tubona kuri za YouTube bavuga nabi u Rwanda n’abandi bakurikirana iby’u Rwanda bari babyitabiriye.”

Urubanza rwa Dr. Rwamucyo rubaye urwa munani ruburanishijwe n’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris ku Banyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .