Urwego rw’Abunzi rwashyiriweho kwegereza ubutabera abaturage no kwishamamo ibisubizo mu nzira yo gukemura amakimbirane hatagombye kwitabazwa inkiko.
Abunzi ni barindwi ku rwego rw’Akagali n’Umurenge, bakaba abakorerabushake b’inyangamugayo bazwiho ubuhanga mu kunga abashyamiranye no gukemura amakimbirane batabogamye.
Raporo igaragaza uko ingengo y’imari y’umwaka wa 2023/2024 yakoreshejwe, igaragaza ko mu rwego rw’ubutabera abunzi bakiriye imanza 8,762 bakiza burundu izirenga 97%.
Igira iti “Mu rwego rwo gukomeza kwegereza abaturage ubutabera ndetse no gushimangira uruhare rwabo mu kwikemurira amakimbirane, Abunzi bakiriye imanza 8,762 muri zo 8,577 zingana na 97.8% zarakemuwe, naho 185 zingana na 2.2% ziracyasuzumwa.”
Imibare y’urwego rw’ubutabera kandi igaragaza ko abafasha mu by’amategeko (MAJ) bakiriye imanza 4,926. Muri zo ibihumbi 4,922 bingana na 99.9% zarakemuwe, na ho enye ni zo zigisuzumwa.
Muri Werurwe 2024 u Rwanda rwatsindiye igihembo cya Commonwealth mu butabera rubikesha gahunda zagiye zitanga umusaruro nk’ishyirwaho ry’urwego rw’Abunzi na sisiteme y’ikoranabuhanga ya IECMS (Integrated Electronic Case Management System), ifasha abaturage kugera kuri serivisi z’ubutabera biboroheye.
Urwego rw’Abunzi rwashyizweho mu 2004 kugira ngo rufashe abaturage mu tugari n’imirenge gukemura amakimbirane mbere yo kugera mu nkiko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!