00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imanza ziregerwa inkiko ziyongereye ku rugero rwa 19% mu myaka itanu

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 6 December 2024 saa 07:22
Yasuwe :

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Théophile Mbonera, yavuze ko kubera ubwitabire bw’abaturage mu gukoresha sisitemu y’ikoranabuhanga ifasha kugera kuri serivisi zose z’ubutabera ya IECMS [Integrated Electronic Case Management System], ibirego biregerwa inkiko byiyongereye ku rugero rwa 19% mu myaka itanu ishize.

Yabigarutseho ku wa 05 Ukuboza 2024, ubwo Ihuriro ry’Imiryango Itanga Ubufasha mu by’Amategeko, Legal Aid Forum- LAF, ku bufatanye n’Ikigo cy’Ubujyanama mu by’Amategeko muri Kenya, Kituo Cha Sheria, ryamurikaga ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe kureba uko ikoranabuhanga rikoreshwa mu kugeza ubutabera ku baturage b’u Rwanda na Kenya.

Bwatangiye gukorwa mu mpera za 2022 busozwa mu 2023.

Mu myaka itanu ishize, urwego rw’ubutabera mu Rwanda rwateye imbere mu buryo bwihuse kandi bijyana n’imikorere inoze, ahanini biturutse ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga nka Integrated Electronic Case Management System [IECMS].

Umubare w’imanza nshya ziregerwa inkiko wazamutseho 19%. Izi manza zavuye ku 75.000 mu 2019–2020, zigera ku manza 89.000 hagati ya Kamena 2023 na Kamena 2024.

Uku kwiyongera kw’imanza gufitanye isano n’uburyo abaturage babona serivisi z’ubutabera byoroshye kubera ikoranabuhanga, ryoroheje inzira z’imikorere mu nkiko rinihutisha izindi serivisi z’ubutabera.

Usibye inkiko zisanzwe, hari n’irindi koranabuhanga rikoreshwa n’Abunzi mu gutanga serivisi byihuse no gukusanya amakuru hagambiriwe gutanga ubufasha mu by’amategeko ryitwa ‘Ganubutabera System’. Komite yayo yakiriye imanza 23.000, muri zo hakemurwa izingana na 99%.

Ibihato mu gukoresha ikoranabuhanga mu butabera

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa LAF, Andrews Kananga, yavuze ko mu Rwanda, kwifashisha ikoranabuhanga by’umwihariko IECMS byagaragaye ko bimaze kumenyerwa na benshi kuko yatangiye gukoreshwa mu 2016, ariko hakirimo ibibazo.

Ati “Nubwo hari ibyiza twishimira tumaze kugeraho, hari imbogamizi zagiye zigaragazwa n’ubu bushakashatsi cyane cyane ku bantu batazi gusoma no kwandika, n’abatuye mu biturage hatagera internet n’amashanyarazi.”

“Ikindi kibazo cyagaragaye ni ikijyanye n’umutekano w’amakuru bwite ya muntu.”

Mu Rwanda abaturage batagira internet cyangwa batazi gusoma no kwandika bashyiriweho abazajya babafasha mu gukoresha IECMS mu ma cybercafé. Bahuguwe na Minisiteri y’Ubutabera.

Kananga yavuze ko “Natwe twarabibonye nka LAF akenshi abo bantu basiga aya makuru muri za mudasobwa kandi aba arimo ibintu bikomeye cyane bijyanye n’urubanza rw’umuntu. Aho haracyarimo ikibazo.”

Muri ubu bushakashatsi, hanagaragaye ko hari abakinangiye bakenera serivisi z’ubutabera ariko badashaka gukoresha ikoranabuhanga, binyuranye n’inzira igihugu cyafashe.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Théophile Mbonera, yavuze ko bateganya gushyiraho gahunda nka ‘Byikorere’ yo kwigisha abaturage ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu serivisi z’ubutabera, ikaba yitezweho kugabanya ibibazo bigaragara mu micungire y’amakuru bwite y’abantu.

Ati “Ingufu ni ugukomeza ubukangurambaga ku gukoresha ikoranabuhanga no kuzamura ubumenyi bw’abagenerwabikorwa kugira ngo ni biba ngombwa nabo ubwabo bajye babyikorera batagiye gusaba serivisi ngo banyure ku bandi.”

“Hari ubukangurambaga bwitwa ‘Byikorere’, ni ikintu dukwiye gutekerezaho natwe kuko biraduha isomo ko ikibazo kigihari mu bagenerwabikorwa. Icyakora serivisi za cybercafé zizakomeza kugeza ubwo n’ubushobozi bw’ikoranabuhanga bugera ku baturage bose.”

Yashimiye uruhare rw’imiryango itari iya Leta mu guteza imbere urwego rw’ubutabera mu Rwanda nka Legal Aid Forum, imaze gutanga ubufasha mu manza 120.000.

Muri izi manza kandi abantu 430 bahagarariwe mu nkiko, abandi 14.000 bagirwa inama mu by’amategeko, mu gihe izindi manza 1.263 zakemuwe binyuze mu buhuza.

Hari n’izindi manza 62 zatanzweho serivisi zihariye zirimo ubuvugizi no gufatisha ibipimo bya ADN.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera, Théophile Mbonera, yavuze ko bateganya gushyiraho gahunda nka ‘Byikorere’ yo kwigisha abaturage ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu serivisi z’ubutabera
Iyi nama yari yitabiriwe n'abantu batandukanye bafite aho bahurira n'ubutabera
Hamuritswe ubushakashatsi bwakozwe hagamijwe kureba uko ikoranabuhanga rikoreshwa mu kugeza ubutabera ku baturage b’u Rwanda na Kenya
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa LAF, Andrews Kananga, yavuze ko mu Rwanda, kwifashisha ikoranabuhanga by’umwihariko IECMS byagaragaye ko bimaze kumenyerwa na benshi ariko hakirimo ibibazo
Haganiriwe ku cyakorwa kugira ngo abaturage bose bisange mu gukoresha ikoranabuhanga cyane mu gihe bakenera serivisi z’ubutabera
Ubu bushakashatsi bwamuritswe, bwatangiye gukorwa mu mpera za 2022 busozwa mu 2023
Ubu bushakashatsi bwakozwe n'Ihuriro ry’Imiryango Itanga Ubufasha mu by’Amategeko, Legal Aid Forum- LAF, ku bufatanye n’Ikigo cy'Ubujyanama mu by'Amategeko muri Kenya, Kituo Cha Sheria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .