Mu bihe icyorezo cya Covid-19 cyari gikomeye ibikorwa byinshi byarahagatitswe, inkiko z’u Rwanda zatangiye kuburanisha imanza zifashishije ikorananabuhanga na nyuma yaho rikomeza kwitabazwa.
Muri metero nke cyane uvuye ku muryango winjira muri Gereza ya Rwamagana, hubatswe inzu zifashishwa n’urukiko mu gihe cyo kuburana bakoresheje ikoranabuhanga. Zubatswe ku bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda (UNDP).
Ni byumba birimo mudasobwa 10 na televiziyo nini ku buryo ababuranyi n’urukiko baba barebana neza.
Iyo nta buranisha riteganyijwe umugororwa wegereje kuburana ahabwa mudasobwa agasoma ijambo ku rindi mu bigize dosiye ye kugira ngo azabashe kuburana urubanza adategwa.
Aha kandi ni ho n’imanza ziburanishwa hifashishijwe ikoranabuhanga, gusa hari n’igihe hahinduka urukiko mu gihe abacamanza bo mu nkiko zitandukanye bahisemo kujyayo bakahakorera imirimo y’iburanisha.
Umuyobozi Mukuru wa Gereza ya Rwamagana, SP Alain Gilbert Mbarushimana yatangaje ko mu gihe abacamanza bahaburanishirije bituma haburana abantu benshi.
Ati “Iyo abacamanza baje kuburanishiriza hano tugira amahirwe yo kuburanisha abantu benshi, ni ibintu byagiye biba mu manza zitandukanye, n’iyo bakoze mu buryo bw’ikoranabuhanga na bwo abagororwa benshi babasha kwitabira iburanisha.”
Ku magororero yose haba abacungagereza bashinzwe gufasha imfungwa n’abagororwa mu byerekeye amategeko ari na bo bafasha abagiye kuburana cyangwa gusoma dosiye zabo cyane cyane ibyerekeye kwifashisha ikoranabuhanga.
Ati “Umuntu baramufunga ugasanga aje nta kintu na kimwe azi [mu byerekeye amategeko] ariko hari agashami gashinzwe kubafasha gukomeza kumenya aho dosiye yawe igeze, nujya kuburana uzitwara ute, imyanzuro y’urubanza bayikora bate?”
Umwe mu bashinzwe gufasha ab’i Rwamagana gusoma amadosiye no kuburana yavuze ko mu cyumba kimwe hashobora kuburanira abarenga batanu ku munsi, kandi imanza zikabera rimwe mu byumba birenga bine bishobora kuburanishirizwamo.
SP Mbarushimana yagaragaje ko kuva gahunda yo kuburanisha imanza hifashishijwe ikoranabuhanga itangiye ndetse n’urukiko rukajya gukorera kuri gereza byagabanyije bimwe mu byifashishwaga bajyanye abantu ku rukiko.
Ati “Gutwara abantu ubajyana mu nkiko bisaba ubushobozi bwinshi harimo imodoka, abarinzi n’ibyago byo kuba abantu batorokera aho bagiye kuburanira, ariko kuba baza kuburana mu buryo bw’ikoranabuhanga harimo inyungu zo kuba ibyakoreshwaga byose byazigamwa kandi n’ibyo kuba abantu batoroka bikagabanyuka.”
Yahamije ko ku bufatanye na UNDP bazongera umubare wa mudasobwa zikagera ku 100 ku buryo abasoma dosiye na bo bakwiyongera.
Gereza ya Rwamagana igororerwamo abantu 18.060, barimo 2389 abahamijwe ibyaha bya jenoside n’ab’ibyaha bisanzwe 15695. Muri rusange ifite ubushobozi bwo kwakira abagororwa ibihumbi 12264.
Inzego z’ubutabera mu Rwanda zigaragaza ko zizakomeza kongera ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga kugira ngo imirimo yo kuburanisha irusheho kugenda neza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!