00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 120 Frw: Ibyo wamenya ku itegeko rishya rigenga ubucukuzi

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 20 May 2024 saa 02:02
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda iri gutegura umushinga w’itegeko uzafasha guhangana n’ibibazo biri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyane cyane mu gushyiraho ibihano bikakaye ku babukora n’abayagurisha ku buryo butemewe.

Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ruri gutera imbere mu Rwanda, kuko mu 2023 honyine u Rwanda rwohereje hanze afite agaciro ka miliyari 1,1$, avuye kuri miliyoni 772$ rwari rwabonye mu 2022.

Kugeza ubu u Rwanda rufite intego ko 2024 izarangira rwohereje hanze amabuye afite agaciro ka miliyari 1,5$.

Ubusanzwe ibijyanye n’amabuye y’agaciro byagenzurwaga n’itegeko ryo mu 2018, itegeko ryafashije mu guteza imbere iyi mirimo igakorwa bya kinyamwuga, ibituma igira uruhare rutaziguye mu iterambere ry’igihugu.

Ku rundi ruhande ariko kurishyira mu bikorwa ryasanganywe ibyuho n’ibihanga byinshi cyane ku buryo kubiziba bisaba ko ryavugururwa, nk’uko byasobanuwe na Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Uwizeye Judith.

Ku wa 15 Gicurasi 2024 ubwo Minisitiri Uwizeye yasobanuriraga abagize Inteko Ishinga Amategeko iby’uyu mushinga, yavuze ko impamvu nyamukuru zishingiye kuri aya mavugurura ari uko itegeko risanzwe riteganya ibihano ariko bisa n’ibishimashima abakora ibyaha ntibibace intege zo guca ukubiri na byo.

Ni ibyaha birimo gukora ubucukuzi nta mpushya n’abazifite ariko badafite uburyo bunoze bwo kubungabunga ubuzima bw’abakozi babukoramo umunsi ku wundi.

Ikindi ni ku bantu batumiza, bakohereza, bagakora, bagakoresha, bagatunda, bagacuruza amabuye y’agaciro n’ibiyakomokaho nta burenganzira babifitiye nk’uko The New Times yabyanditse.

Uwizeye ati “Ibihano byateganywaga mu itegeko risanzwe ku bagiraga uruhare muri ayo makosa byari byoroshye cyane ku buryo bitabatera ubwoba. Iyo bagereranyije inyungu bakura muri uru rwego n’ibyo bihano cyangwa ibyo bunguka mu gihe bakoze binyuranyije n’amategeko [usanga bahitamo kubikomeza].”

Minisitiri Uwizeye yavuze ko ari yo mpamvu ibihano byongerewe mu guca intege abakora ibyo byaha n’amakosa muri uru rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Bimwe mu byaha n’ibihano byongerewe harimo umuntu uzafatwa akora imirimo y’ubucukuzi adafite uruhushya rubimwemerera.

Aha azajya ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 25 Frw ariko itarenze miliyoni 50 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Niba abafatiwe muri ibyo byaha ari ikigo, umuryango, koperative, ihuririro cyangwa itsinda ry’imiryango yemewe n’amategeko nk’ibigo byigenga, izajya icibwa ihazabu itari munsi ya miliyoni 60 Frw ariko itarenze miliyoni 80 Frw cyangwa guhagarika iyo mirimo.

Uzajya afatanwa amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo butemewe azajya aba akoze icyaha, ingingo nshya yashyizwe muri uyu mushinga w’itegeko.

Nagihamywa azajya ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko itarenze itanu, n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 30 Frw ariko itarenze miliyoni 60 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Muri uyu mushinga w’itegeko kandi hari guteganywa ko n’umuntu wemeye ko mu murima we hakorerwa ibyo bikorwa bitemewe azajya aba akoze icyaha, yahamwa na cyo, agahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze ibiri n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 25 Frw ariko itarenze miliyoni 50 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ikindi ni uko bimwe mu byaha byari biri mu itegeko risanzwe byagizwe ibyo mu rwego rw’ubutegetsi, ibizajya bifasha abagenzura imikorere y’iyi mirimo guhita bahana abanyuranyije n’itegeko bidasabye kubanza kujya mu nkiko.

U Rwanda rufite intego ko bitarenze 2024 ruzaba rwarohereje hanze amabuye y'agaciro afite agaciro ka miliyari 1,5$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .