00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ICC igiye gukurikirana umushinjacyaha washinje Netanyahu na Putin ibyaha by’intambara

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 9 November 2024 saa 03:38
Yasuwe :

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, rugiye gutangiza iperereza ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikekwaho Umushinjacyaha muri urwo rukiko Karim Khan washinje Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ibyaha by’intambara.

Ikinyamakuru Associate Press cyatangaje ko iyo dosiye ye yatangiye kuvugwa muri Gicurasi mbere y’ibyumweru bike ngo Umushinjacyaha Khan ashaka gukora impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu.

Abakozi babiri b’urukiko bavuga ko uwo mugore wahohotewe yabibibwiriye, bahishuye ko Khan yamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Icyo kinyamakuru kandi cyanditse ko uwo mugore yamaze kubazwa n’abashinzwe kugenzura imikorere y’urwo rwego imbere mu kigo ariko yanga gutanga ikirego ngo kuko atari arwizeye.

Bivugwa ko ibyo birego byamaze kugezwa ku rwego rushinzwe kugenzura imikorere y’urwo rukiko, ASP mu kwezi gushize nubwo umushinjacyaha Khan yahakanye ibyo kugira igikorwa kibi yaba yarakoze asaba ko habaho iperereza.

Amakuru agaragaza ko muri iki cyumweru, hatanzwe inyandiko igaragaza ko yakuwe mu nshingano by’igihe gito mu gihe hagikorwa iperereza.

Bivugwa ko urwo rwego rutatangaje niba Khan na we yamaze kubisabwa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Nyuma y’uko hasohotse inyandiko igaragaza ko Israel iri gukora ibyaha by’intambara muri Gaza, Minisitiri w’Intebe Benjamini Netanyahu yamenye ko Umushinjacyaha Karim Khan ashobora kuba ari gushaka uburyo bwo gusohora impapuro zo kumuta muri yombi atangira kumucungira hafi.

Inzego z’Ubutasi za Israel bivugwa ko zafashe amakuru agaragaza ko Umushinjacyaha Khan na Fatou Bensouda bagiye gutangiza iperereza ku bibera muri Palestine.

Muri Werurwe 2023, nibwo Umushinjacyaha Karim Khan yashyizeho impapuro zo guta muri yombi Perezida Vladimir Putin na Komiseri ushinzwe Uburenganzira bw’Abana, Lvova Belova, bashinjwa kujyana abana bo muri Ukraine mu Burusiya mu buryo bunyuranyije amategeko babambuye imiryango yabo.

U Burusiya bwo bwagaragaje ko abana bakuwe muri icyo gihugu kubera impamvu z’umutekano wabo.

Umushinjacyaha Karim Khan agiye gukorwaho iperereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .