00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyaha bitanu byugarije Abanyarwanda mu 2023/24

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 2 September 2024 saa 12:37
Yasuwe :

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza y’umwaka wa 2023/2024, yerekana uko ishusho ya sosiyete nyarwanda ihagaze hakurikijwe ibyaha byiganje cyane mu nkiko z’u Rwanda.

Ubucamanza bugaragaza ko imanza nshinjabyaha ari zo zinjiye ziri ku kigero cyo hejuru zingana na 74.324 zihwanye na 69% by’imanza zinjiye zose naho imanza mbonezamubano zingana na 25.481; ni ukuvuga 24%.

Hari kandi imanza z’ubucuruzi zigera kuri 3.909, imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi ni 853, ibyaha bimuga ubukungu bw’igihugu ni 1.383, imanza z’umurimo 926 n’imanza z’ubutegetsi 434.

Mu manza nshinjabyaha, ubujura, gukubita no gukomeretsa ku bushake ni byo byakomeje kuza ku isonga.

Ubujura

Icyaha cy’ubujura cyiganje mu Nkiko z’u Rwanda muri uwo mwaka w’Ubucamanza, inkiko z’u Rwanda zakiriye dosiye 21.326.

Itegeko riteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

Uwahamijwe iki cyaha ashobora gutegekwa gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu.

Ugereranyije n’umwaka wa 2022/2023, usanga ibi byaha byariyongereye kuko muri uwo mwaka urukiko rwari rwakiriye dosiye 9.979.

Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake

Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake giteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho riteganya ko umuntu, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka 1 n’ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 FRW.

Iyo byateye uwakorewe icyaha indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka imyaka itanu.

Muri 2023/2024, Inkiko z’u Rwanda zakiriye dosiye 11.571 z’abagikurikiranyweho.

Gusambanya umwana

Nubwo itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ryavuguruwe mu 2023 riteganya ko gusambanya umwana ari icyaha kidasaza, kiracyagaragara cyane mu nkiko z’u Rwanda ibintu bibangamiye sosiyete.

Urebye uko umwaka w’ubucamanza wa 2023/2024 wagenze usanga kiza ku mwanya wa gatatu mu madosiye yinjiye mu nkiko z’u Rwanda aho zakiriye dosiye 5.675.

Umuntu uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gusambanya umwana, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu.

Gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo

Mu mwaka ushize w’ubucamanza, icyaha cyo gukoresha ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo Inkiko z’u Rwanda zakiriye dosiye 5.413.

Itegeko riteganya ko umuntu wese ufatwa urya, unywa, witera, uhumeka, cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge byoroheje cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo aba akoze icyaha gihanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’umwe n’ibiri cyangwa imirimo rusange.

Icyakora riteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Mu gihe ashobora guhanishwa hagati y’imyaka 20 na 25 ku byaha bikomeye.

Gukoresha ibikangisho

Icyaha cyo gukoresha ibikangisho na cyo kiri mu byagaragaye cyane mu nkiko z’u Rwanda mu 2024 kuko hagaragaye dosiye 4.093 z’abarezwe.

Itegeko riteganya ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya 3.000.000 Frw ariko atarenze 5.000.000 Frw.

Hari kandi icyaha cy’ubuhemu aho inkiko zakiriye dosiye 3.693 ndetse n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bidaturutse ku bushake hakiriwe amadosiye arenga 4.900.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .