00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iby’ingenzi mu buhamya bwatanzwe kuri Nkunduwimye ushinjwa ibyaha bya Jenoside

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 25 May 2024 saa 09:21
Yasuwe :

Urubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel alias Bomboko wamenyekaniye ku igaraje ryo mu Mujyi wa Kigali ahitwaga mu Gakinjiro, ruri kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi rwatangiriye ku kumusobanurira ibyaha ashinjwa ndetse n’icyo abivugaho, mu ntangiriro za Mata 2024.

Herekanywe filimi zirimo “The Dead Are Live: Eyewitnesses in Rwanda” y’umunyamakuru Colette Braeckman na “Rwanda, autopsie d’un génocide” ya Alain Verhaegen, hagamijwe gusobanura ibyaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Humviswe ibyavuye mu iperereza ndetse n’inzobere mu mateka y’u Rwanda no mu mitekerereze.

Ubuhamya nyirizina bwatangiye tariki ya 17 Mata 2024, humvwa ababaye muri aya mateka kugeza ku ya 16 Gicurasi. Kuva ku ya 21 kugeza ku ya 23 Gicurasi, urukiko rwumvise abatangabuhamya bazi imyitwarire ya Nkunduwimye mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri ubu buhamya bwamaze ukwezi kurenga, humvikanye abahamya ko Nkunduwimye yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo abemeje ko yiciye kuri bariyeri yo mu Biryogo umusirikare Lieutenant Mudenge wari utwaye imodoka yahungishirizaga Abatutsi muri Hôtel de Mille Collines. Hari n’abiganjemo abo mu muryango we bahamije ko nta muntu yigeze yica cyangwa ngo amwicishe.

Hari ibintu by’ingenzi byaranze ubu buhamya. IGIHE yabibatoranyirije kugira ngo murusheho gusobanukirwa ku byabereye muri uru rukiko mu gihe cy’itangwa ryabwo.

Hari abahamije ko Nkunduwimye yishe Abatutsi, abandi bahamya ko atabishe

Abatangabuhamya barabuze, hitabazwa abapolisi

Mu gitondo cya tariki ya 24 Mata 2024, hari hategerejwe abatangabuhamya bane baba mu Bubiligi ariko nta n’umwe witabiriye. Byabaye ngombwa ko umucamanza ahamagara buri umwe yifashishije telefone, ariko nta n’umwe witabye.

Abacamanza n’abashinjacyaha bafashe icyemezo cyo kohereza abapolisi mu ngo z’aba batangabuhamya kugira ngo babajyane mu rukiko, batange ubuhamya.

Iburanisha ryarasubukuwe nyuma y’icyemezo cyafashwe cyo kwifashisha abatangabuhamya baturutse mu Rwanda, batari muri gahunda muri uwo mwanya.

Iki kibazo cyongeye kugaragara tariki ya 21 Gicurasi 2024, ubwo umucuruzi wagombaga gutanga ubuhamya ku myitwarire ya Nkunduwimye yabwiye abacamanza ko adashobora kwitabira urubanza bitewe n’uko nta kintu azi kuri uwo mugabo.

Nyuma y’aho Polisi igiye kumushaka, ikamugeza mu rukiko, yabajijwe impamvu yabimuteye, asubiza ati “Nta bwoba nari mfite bwo gutanga ubuhamya ahubwo ni uko nari mu kazi. Kandi numvaga mfite uburenganzira bwo kutaza.”

Inyangamugayo yirukanwe mu rubanza

Imwe mu nyangamugayo 12 ziri muri uru rubanza yirukanwe tariki 15 Gicurasi 2024 izira kuzunguza umutwe ubwo uwo mu muryango wa Nkunduwimye yamutangagaho ubuhamya.

Umwunganizi mu mategeko wa Nkunduwimye yagaragarije urukiko ko kuzunguza umutwe kw’iyi nyangamugayo ari ikimenyetso cyo kubogama, biba ngombwa ko habaho umwiherero w’abacamanza wigaga kuri iki kibazo.

Nyuma y’uyu mwiherero, abacamanza bamenyesheje abarebwa n’uru rubanza ko bafashe icyemezo cyo gukura iyi nyangamugayo mu rubanza, isimbuzwa indi yari ku ntebe y’abasimbura.

Uru rubanza rurimo inyangamugayo 12. Nyuma y’aho iyi yirukanwe, hasigaye abasimbura 11.

Inyangamugayo imwe yirukanwe muri uru rubanza izira kuzunguza umutwe

Rusesabagina yanze gutanga ubuhamya

Mu buhamya butandukanye, abenshi basobanuye ko babonye Nkunduwimye muri Hôtel de Mille Collines, aho Abatutsi benshi bari bahungiye mu gihe cya Jenoside, ari kumwe na Robert Kajuga wari Perezida w’Interahamwe na Rutaganda George wari Visi Perezida w’Interahamwe.

Rusesabagina Paul wayoboye iyi hoteli muri ibyo bihe yari kuri gahunda yo gutanga ubuhamya muri uru rubanza tariki ya 15 Gicurasi 2024, yifashishije uburyo bw’iyakure (video conference), ariko nyuma yo kugirwa inama n’umunyamategeko we Me Vincent Lurquin, yafashe icyemezo cyo kutabutanga.

Perezida w’iburanisha yafashe icyemezo cyo gusoma ubuhamya Rusesabagina yahaye abashinzwe iperereza mu 2004 no mu 2007, busobanura uko byari bimeze ubwo Abatutsi bahungiraga muri hoteli yayoboraga. Hari aho yahamije ko Nkunduwimye ari mu nterahamwe yabonye kuri iyi hoteli, ari kumwe n’abarimo Rutaganda.

Rusesabagina afite ubuhamya butavugwaho rumwe, kuko we yemeza ko yatabaye Abatutsi bari bahungiye muri iyi hoteli, ariko bamwe mu bayihungiyemo muri ibyo bihe bo bakemeza ko bakijijwe no kuba baramwishyuye amafaranga.

Hari kandi n’abandi bishyuye Kajuga, Rutaganda na Nkunduwimye kugira ngo babahungishe muri Mille Collines, barimo umuryango w’umunyapolitiki Gasamagera Wellars wishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800 Frw. Umwe mu batangabuhamya yasobanuye ko muri icyo gihe, idolari ryavunjwaga agera kuri 80 Frw.

Rusesabagina wayoboye Mille Collines yagiriwe inama yo kudatanga ubuhamya kuri Nkunduwimye

Kajuga yasabwe ’kuva mu Nterahamwe’

Uwo mu muryango wa Kajuga Robert tariki ya 13 Gicurasi yasobanuriye urukiko ko bari bahangayikishijwe no kuba umuhungu wabo yari ayoboye umutwe w’Interahamwe, nyamara ngo na we “yari Umututsi”.

Yavuze ko Habyarimana Juvénal wayoboraga u Rwanda ari we wiyegereje Kajuga, amugira umuyobozi w’Interahamwe, amuha imodoka ya Jeep ndetse amufasha kubona amasoko, arimo ayanyuzwaga muri banki y’ubucuruzi yitwaga BACAR, yayoborwaga n’umuhungu wa Colonel Théoneste Bagosora.

Uyu mutangabuhamya yasobanuye ko ubwo Interahamwe zavugwagaho kwica Abatutsi i Nyamata muri Bugesera mu 1992, abavandimwe batandatu ba Kajuga bateranye, baramuhamagaza kugira ngo bamusabe kuva muri uyu mutwe, ariko we abasubiza ko utijandika mu bwicanyi, yanga kuwuvamo.

Yabwiye urukiko kandi ko yigeze guhurira na Kajuga kuri Mille Collines, Kajuga amubwira ko nubwo ayoboye uyu mutwe, adashobora gukandagira muri Kicukiro kuko Interahamwe zaho zamwica kuko ari Umututsi.

Amakuru yo kuri interineti ahamya ko Kajuga Robert uvugwa muri ubu buhamya yapfiriye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2007. Aha ni ho yari yarahungiye.

Uwo mu muryango wa Kajuga Robert yavuze ko bamusabye kuva mu Nterahamwe, arabyanga

Abo kwa Nkunduwimye bahamije ko na we yahigwaga

Tariki ya 14 Gicurasi, umutangabuhamya warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yabwiye urukiko ko mbere gato y’icyorezo cya Covid-19, mushiki wa Nkunduwimye witwa Ufitikirezi Honorée yagerageje kumuha ruswa ya 200.000 Frw kugira ngo azajye gutanga ubuhamya bumushinjura, ariko yanga kuyafata.

Ufitikirezi na we watanze ubuhamya uwo munsi, yasubije ko yashatse umugore ahamya ko yafungishije musaza we, ubwo yamugeragaho amusaba imbabazi mu buryo bwo kumushukashuka, ngo na we amubwira ko kugira ngo amubabarire ndetse azamushinjure, yabanza kumwishyura miliyoni 3 Frw.

Mushiki wa Nkunduwimye yasobanuye ko yakatuje, we n’uyu mugore bahuriza ku bihumbi 400 Frw, ariko birangira atayamuhaye kuko ngo icyo yashakaga ni ukubona ibimenyetso bigaragaza ko yamubeshyeye. Yahamije ko icyo yari agamije ari ugufunguza Nkunduwimye.

Nyuma y’icyumweru kirenga Ufitikirezi avuze ko Nkunduwimye na we yahigwaga mu gihe cya Jenoside, umwana wa Nkunduwimye wapfundikiye umwanya w’ubuhamya kuri uyu wa 23 Gicurasi na we yagaragaje ko atumva ukuntu se yafatwaga nk’inyenzi, ariko ubu akaba ari kuburana nk’umwicanyi.

Umuhungu wa Nkunduwimye yagize ati “Mbabazwa no kuba mfite ikibazo mu mwirondoro. Kera batwitaga inyenzi, none ubu turi abana b’umwicanyi…Ubu nibaza ukuntu Papa mbere yari icyitso, none ubu bakaba bambwira ko ari umujenosideri. Simbasha kubyumva.”

Urubanza rwa Nkunduwimye ruzapfundikirwa tariki ya 3 Kamena 2024. Icyumweru gitaha cyahariwe kumva abunganira abaregera indishyi, abashinjacyaha, uregwa n’abamwunganira.

Hari abahamije ko Nkunduwimye yishe Abatutsi, abandi bahamya ko atabishe
Me Karongozi André Martin wunganira abaregera indishyi ari mu bazumvwa mu cyumweru gitaha
Rusesabagina wayoboye Mille Collines yagiriwe inama yo kudatanga ubuhamya kuri Nkunduwimye
Uwo mu muryango wa Kajuga Robert yavuze ko bamusabye kuva mu Nterahamwe, arabyanga
Nkunduwimye n'abamwunganira bazahabwa ijambo mu cyumweru gitaha
Inyangamugayo imwe yirukanwe muri uru rubanza izira kuzunguza umutwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .