00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IBUKA yishimiye icyemezo cy’Urukiko rwashimangiye igifungo cya burundu cyahawe Biguma

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 18 December 2024 saa 07:16
Yasuwe :

Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, yagaragaje ko bishimiye icyemezo cy’Urukiko rw’Ubujurire rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwahamije Philippe Hategekimana uzwi nka Biguma, ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi rugashimangira igihano cy’igifungo cya burundu.

Ku wa 17 Ukuboza 2024, ni bwo urwo rukiko rwashimangiye igifungo cya burundu Hategekimana Philippe yari yarakatiwe muri Kamena 2023, nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Biguma yari yajuririye icyemezo cy’urukiko asaba ko yagirwa umwere, agakurirwaho igihano cy’igifungo cya burundu yari yarakatiwe.

Dr. Gakwenzire Philbert yabwiye IGIHE ko urubanza rwa Biguma ruri mu zagoranye cyane bitewe n’uko yagiye agerageza kwihisha ubutabera binyuze mu guhindura imyirondoro no gushaka guhakana uruhare rwe muri Jenoside.

Ati “Ruri mu manza zaruhanyije cyane kubera ko ari mu bageze mu Bufaransa mbere, ahabwa ubwenegihugu kandi icyo gihe aba aburanishwa nk’Umufaransa. Nabyo byabaye impungenge ikomeye ku mitangire y’ubutabera.”

Yongeyeho ati “Urebye igihe rwatangiriye, impamvu zo guhunga ubutabera yagiye atanga, kugeza n’aho ajurira. Ubujurire bwe bukaba bwahuye n’uko ubutabera bwakomeje kumuhamya ibyaha no gufungwa burundu. Ibyo byose byerekana ko ukuri igihe cyose gutsinda kandi guca mu ziko ntigushye.”

Yashimiye ababigizemo uruhare ngo ubutabera butangwe.

Yavuze ko nubwo ubutabera bwatanzwe, uru rubanza rwerekanye ko hakiri urugendo rurerure kuko hari abagishaka guhisha uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ibi biragaragaza ko akazi kakiri kenshi kubera ko abagomba gushaka impamvu iyo ari yo yose ngo bakwepe ubutabera bagihari.”

Mu rubanza rwa Biguma, abamwunganira bakomeje kugaragariza Urukiko ko rutari rukwiye kwizera ubuhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya ngo kuko ari amagambo gusa adakwiye kwizerwa.

Dr. Gakwenzire yavuze ko gutanga ubuhamya nyuma y’imyaka 30 ari ibintu bigoye, bigahurirana no kuba uwagatanze ubuhamya bwuzuye ari uwishe cyangwa uwishwe kandi bose biba bitagishoboka.

Yavuze ko uruhande rw’abaregwa rukunze kwirengagiza uko kuri nkana rugamije gushaka uko rwarengera uregwa.

Ati “Erega ubundi uwagatanze ubuhamya ni uwo wishwe kandi n’uwo warokotse byatewe n’uko yabashije guhunga akabatera umugongo cyangwa akihisha ahantu. Ikibazo kibaho ni uko ku ruhande rw’uregwa biyibagiza uko kuri kandi bakabyirengagiza nkana ngo babone inzira zo kurengera uwo baburanira. Rero ntabwo biba bivuze ko ubwo buhamya nta gaciro bufite.”

Yagaragaje ko impamvu muri izo manza hagenda abatangabuhamya benshi, biba bigamije kugira ngo buzuzanye bitewe n’uko uba usanga buri wese yarabonye amakuru runaka atandukanye na mugenzi we.

Yashimangiye ko kuba u Bufaransa buburanisha abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi byashimangiye umubano mwiza mu bya dipolomasi hagati yabwo n’u Rwanda.

Ati “Umubano wabaye mwiza tubyungukiramo ku buryo muri iki gihe ubona ko hari dosiye nyinshi zari zaratoye uruhumbu zizwe, kandi bigaragara ko zigenda ziganwa ubushishozi. Buri gihe turavuga ngo ni byiza, nibakomereze aho ndetse n’izo nzego z’ubutabera ni cyo tuzishishikariza ko zaziba icyuho cyari cyarabayeho mu myaka 20 ishize.”

Hategekimana alias Biguma yabaye umujandarume i Nyanza kugeza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yari akurikiranyweho uruhare mu bitero byagabwe ku Batutsi ku musozi wa Nyamure, Nyabubare, ISAR Songa no kuri bariyeri zari zarashyizwe i Nyanza.

Kuva mu rubanza rwa mbere, Hategekimana yashinjwe uruhare mu rupfu rw’uwari Burugumesitiri wa Komini Ntyazo, Narcisse Nyagasaza, amushinja kugerageza guhungishiriza Abatutsi mu Burundi, banyuze ku ruzi rw’Akanyaru.

Urubanza rwe mu Bujurire rwatangiye mu Ugushyingo 2024 rupfundikirwa ku wa 17 Ukuboza 2024.

Hategekimana w’imyaka 67 y’amavuko yahawe ubwenegihugu bw’u Bufaransa mu 2005, atabwa muri yombi ubwo yari muri Cameroun mu 2018, yoherezwa i Paris. Icyemezo cyo kumuburanisha cyafashwe muri Nzeri 2021.

Dr. Gakwenzire Philbert yagaragaje ko IBUKA yishimira ko ubutabera bwatanzwe
Biguma yahamijwe ibyaha ahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .