Ibi byagarutsweho na Perezida wa EACJ, Nestor Kayobera, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kibanziriza inama ngarukamwaka ya gatatu y’Urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba yabereye i Kigali kuva ku itariki 18-19 Gashyantare 2025.
Kayobera yavuze ko kuva mu 2001 rushinzwe, rumaze kwakira ibirego birenga 860, muri byo ibirenga 260 bikaba bigitegereje kuburanishwa, ndetse ko ari byinshi cyane ugereranyije n’uburyo inzira zo gutanga ubutabera ikorwa.
Yavuze ko kimwe mu bituma badasohoza inshingano uko bikwiye ari uko abacamanza barwo bahura inshuro nkeya bigatuma izo manza zitihuta.
Ati “Ikibazo gihari ni uko abacamanza bacu bataba i Arusha muri Tanzania ku cyicaro cy’urukiko kuko haba gusa Perezida w’Urukiko n’Umucamanza Mukuru. Abandi bacamanza bo mu rwego rw’ibanze no mu rwego rwisumbuye bakorera mu bihugu byabo bagahura buri gihembwe; ni ukuvuga inshuro enye mu mwaka. Icyo ni igihe gito cyane ugereranyije n’uriya mubare w’imanza.”
Yakomeje agaragaza ko ibyo binajyana n’imbogamizi ikomeye bafite y’ingengo y’imari idahagije bitewe n’ibihugu bidatanga imisanzu bisabwa n’ibiyitanga biseta ibirenge.
Ati “Dufite n’ikibazo cy’ubushobozi bw’amafaranga kuko hari ibihugu bidatanga amafaranga uko bibisabwa n’ibindi byiganyira mu kuyatanga bigatuma urukiko rudakora nk’uko biteganyijwe. Ibyo bidusubiza inyuma kuko hari inshuro dusubika guhura kw’abacamanza kubera amafaranga. Murabizi uko urukiko rukora ariko ibyo ntibikwiye tugereranyije n’izindi nzego [za EAC] nk’inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma n’abagize Inteko Ishinga Amategeko zo zikora neza.”
Gusa yahamije ko imanza zose rwagiye ruca imyanzuro yazo yagiye yubahirizwa n’ibihugu birebwa na yo.
Muri Gicurasi 2024, EACJ yatangaje ko isubitse imirimo guhera muri Kamena bitewe n’ibibazo by’amikoro make yatewe n’ibihugu binyamuryango bya EAC bitatanze imisanzu gusa nyuma iza kongera gusubukura imirimo.
Zimwe mu manza zireba u Rwanda zagejejwe muri EACJ harimo urwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yarezemo u Rwanda muri Nzeri 2023 irushinja kuvogera ubusugire bwayo no kubangamira Uburenganzira bwa Muntu.
Hari kandi urw’umunyemari Mironko François Xavier yishyuzamo u Rwanda amafaranga yaguze intwaro mbere ya Jenoside ruzatangarizwa umwazuro ku itariki 28 Gashyantare 2025 n’izindi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!