Kuri uyu wa 9 Ukuboza 2024, nibwo Urukiko rwa Paris mu Bufaransa rwahamije umwanditsi akaba n’umunyamateka ukomoka muri Cameroun, Charles Onana, ibi byaha.
Umwanzuro w’uru rubanza wasomwe nyuma y’igihe gikabakaba amezi abiri Onana aburanishijwe iki cyaha gifitanye isano n’igitabo yise “Rwanda, la vérité sur l’Opération Turquoise: Quand les archives parlent” cyasohotse mu Ukwakira 2019.
Uru rukiko rwategetse Onana kwishyura ihazabu y’Amayero 8400 mu minsi itarenze 120. Damien Serieyx wakosoye iki gitabo na we yaciwe ihazabu y’Amayero 5000.
Urukiko rwasobanuye ko icyakoze, Onana na Serieyz babaye bishyuye iyi hazabu mu gihe kitarenze iminsi 30, bagabanyirizwaho 20% ariko agabanywa ntagomba kurenga Amayero 1500.
Onana na Serieyx kandi bategetswe guha indishyi y’ibihumbi 11 by’Amayero imiryango itandukanye yatanze ikirego, arimo 1000 bazaha IBUKA France, 2000 azahabwa LICRA, 2000 azahabwa CRF, 2000 bazaha CPCR, 2000 bazaha Survie, 1000 bazaha FIDH na 1000 bazaha LDH.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko yishimiye uyu “mwanzuro w’amateka” w’uru rukiko, agaragaza ko uzaca intege abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi baba i Burayi no mu karere.
Yagize ati “Ni icyemezo cy’amateka nizera ko kizaca intege abanyamakuru bose b’abahakanyi, abanditsi n’abanyapolitiki bari i Burayi no mu karere kacu.”
Raphael Doridant wo mu muryango Survie, yatangaje ko yishimiye uyu mwanzuro, ashimangira ko amagambo Onana yanditse mu gitabo cye arimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Twishimiye uyu mwanzuro. Mu gihe ubutabera busa n’ubushidikanya iyo bigeze ku kwemeza uruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, urukiko rwa Paris uyu munsi rwemeje ko ibyo Charles yanditse mu gitabo cye ari ubuhakanyi rwose.”
Doridant yakomeje asobanura ko amagambo Onana yanditse muri iki gitabo ari igitutsi ku rwibutso n’agaciro by’abazize Jenoside n’imiryango yabo, agaragaza ko kuba urukiko rwemeje ko arimo guhakana Jenoside ari intsinzi.
Abanyamategeko ba Onana bagaragaje ko batanyuzwe n’umwanzuro w’urukiko, bateguza ko bazajurira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!