00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Urukiko rugiye kwishakira ibimenyetso mu rubanza Gitifu aregwa ruswa y’ibihumbi 300Frw

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 26 February 2025 saa 06:31
Yasuwe :

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwatangaje ko rugiye kwishakira ibimenyetso by’inyongera ku byaha bya ruswa uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, Bigwi Alain Lolain aregwa kugira ngo hazatangwe ubutabera buboneye.

Urubanza rwaburanishijwe mu mizi kuri uyu wa 25 Gashyantare 2025, uregwa yagaragarije urukiko ko ko nta bimenyetso bihamye byatanzwe byatuma ahamwa n’ibyaha.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya, buvuga ko Bigwi yatse Captain (Rtd) Ntaganda Emmanuel indonke y’ibihumbi 300 Frw, ku wa 26 Kanama 2023 kuko yashakaga kubaka inzu ahuriyeho n’abantu batatu mu isantere ya Bishya, mu Mudugudu w’Impinga, Akagari ka Mugombwa, Umurenge wa Mugombwa.

Nyuma ngo umukozi ushinzwe ubutaka n’imiturire yamumenyesheje ko hafashwe icyemezo ko kubaka bihagarara, mu gihe Gitifu Bigwi yari ari mu kiruhuko.

Uyu muturage yahamagaye Bigwi wayoboraga uwo murenge, maze ngo amusaba ibihumbi magana atatu amubwira ko ayamushyirira kuri konti ya tefoni y’umucuruzi iri mu mazina ya BATALPHA Ltd aho yaje kuyakura.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kumuhamya ibyaha by’iyezandonke, kwaka no kwakira ruswa bigize impurirane, ndetse bumusabira gufungwa imyaka 10 n’ihazabu yikubye gatatu amafaranga yatse, ingana n’ibihumbi 900Frw.

Bigwi ariko yireguye ahakana ibyo aregwa byose, agaragaza ko raporo y’ubugenzacyaha yerekanye ko ibyakorewe kuri telefoni nta butumwa cyangwa kuvugana n’umucuruzi ku bijyanye n’ayo mafaranga ashinjwa guhabwa bigaragara.

Yakomeje avuga ko ntaho bigaragara mu byakorewe ku ikoranabuhanga rya ‘mobile money’ habaho ihererekanya ry’amafaranga hagati ye n’umucuruzi bivugwa ko yakiriye ngo aze kuyamuha.

Yongeraho ko nta mwihariko w’amajwi agaragara avuga ko yavuganye n’uwo mucuruzi cyangwa na Ntaganda bavugana ibijyanye n’ayo mafaranga yiswe indonke yatse.

Uruhande rw’uregwa, rwahise rusaba ubushinjacyaha kugaragaza ibimenyetso bifatika kuko ngo ku ruhande rwabo babona ibyatanzwe bitahabwa agaciro.

Bigwi yagaragaje ko mu ibazwa rya Captain (Rtd) Ntaganda wamureze, hari aho yivugiye ko yahoraga yumva bavuga ko Gitifu Bigwi arya ruswa, akiyemeza kujya kubaka inzu i Mugombwa kugira ngo azamufatishe kandi nyamara ngo ari ibinyoma.

Uwunganira Bigwi yagaragaje ko bitumvikana ukuntu Ntaganda yihaye inshingano zo gutanga ruswa wenyine ku nzu yari asangiye n’abandi kandi ko n’icyangombwa cy’ikibanza nta hantu hagaragara amazina ye, ndetse ngo nta kimenyetso na kimwe kigaragaza umukiliya we n’uwamureze bemeranya ku ngano ya ruswa.

Uruhande rw’uregwa rugaragaza ko nta butumwa bugufi, amafoto cyangwa inyandiko ya banki igaragaza ko umukiliya wabo yakiriye indoke ashinjwa kwaka.

Umucamanza yabajije uregwa niba ku wa 26 Kanama 2023 yarageze kuri Alimentation BATALPHA Ltd, bivugwa ko ari ho yaherewe indonke; asubiza ko yahanyuze yihitira ariko ntacyo bavuganye.

Umucamanza yongeye kumubaza niba hari icyo yigeze avugana n’uriya mucuruzi witwa Batete Alphonsine, nyiri BATALPHA Ltd kuri telefoni uwo munsi, Bigwi asubiza ko ari ho yari asanzwe ahahira, bityo ko bavuganaga ku byo yabaga akeneye guhaha.

Nyuma yo kumva uruhande rw’ubushinjacyaha n’urw’uregwa, urukiko rwavuze ko rugiye kwishakira ibindi bimenyetso, kuko ngo hakenewe ibisobanuro by’uwahawe amafaranga ngo ayashyikirize Bigwi ndetse n’iby’uwari ushinzwe imiturire mu murenge wa Mugombwa Bigwi yayobaraga, nyuma rukazabona gufata umwanzuro; bityo iburanisha ryimurirwa ku wa 10 Werurwe 2025.

Bigwi Alain Lolain watawe muri yombi ku wa 5 Ugushyingo 2024, afungiye mu Igororero rya Karubanda, mu Karere ka Huye.

Urukiko rugiye kwishakira ibimenyetso mu rubanza rwa Gitifu Bigwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .