Uru rubanza rwagombaga kuburanishwa mu mizi ku wa 13 Gashyantare 2025, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye.
Ubushinjacyaha burega Bigwi kwakira indonke y’ibihumbi 300 Frw, icyaha bikekwa ko yakoze ku wa 26 Kanama 2023.
Uyoboye inteko iburanisha yasobanuye ko uru rubanza baruzanye muri iki cyumweru kuko cyahariwe kurwanya ruswa.
Ubushinjacyaha bwahageze ahagana saa tatu n’igice, ariko busaba urukiko ko urubanza rwakwigizwa inyuma ho iminota 30 kugira ngo bwitegure neza, uretse ko byatinze rugatangira saa sita na 15 z’amanywa.
Mu gutangira, ubushinjacyaha bwahise busaba ko urabanza rusubikwa kuko hari ibimenyetso bugikusanya, kandi ko n’umushinjacyaha wakoze dosiye adahari.
Uwunganira Bigwi yavuze ko impamvu z’ubushinjacyaha zo gusubikisha urubanza zitumvikana, kuko bwaregeye urukiko buvuga ko bufite ibimenyetso byose bimushinja.
Yagize ati "Niba bavuga ko bagikusanya ibimenyetso, Bigwi nabe arekuwe, azaburane bibonetse cyangwa urubanza rukomeze ubu."
Bigwi yasabye ijambo avuga ko bitumvikana uburyo hari ibimenyetso bigikusanywa, kandi yarafunzwe abwirwa ko hari ibimenyetso bimushinja, asaba urukiko gushishoza, rugafata umwanzuro uboneye wo kwihutisha iburanisha kugira ngo abone ubutabera ku gihe.
Urukiko rumaze kumva impande zombi rwavuze ko impamvu yo kujya gushaka ibimenyetso yatanzwe n’ubushinjacyaha nta shingiro ifite, gusa rwongeraho ko impande zombi zikwiye kwemererwa kuburana ari uko ziteguye.
Rwavuze ko umushinjacyaha wateguye dosiye adahari, bityo urubanza rusubitswe, rwimurirwa ku wa 25 Gashyantare 2025, Saa Tatu za mu gitondo.
Bigwi Alain Lolain yatawe muri yombi ku wa 05 Ugushyingo 2024. Akurikiranyweho icyaha cyo kwaka no kwakira indonke.
Afungiye mu igororero rya Huye riri ku Karubanda kuko yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ku wa 16 Ukuboza 2024, icyemezo yajuririye ariko kigumishwaho n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, ku wa 06 Mutarama 2025.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!