Urubanza rwasubukuwe ku wa 10 Werurwe 2025, hategwa amatwi umutangabuhamya wasabwe n’urukiko. Rwari rwateganyije ko hazumvwa babiri ariko nyuma rwanzura ko umucuruzi bivugwa ko yahawe amafaranga ari we uhamagajwe mu rukiko.
Perezida w’iburanisha yabanje kubaza uwo mutangabuhamya niba azi uwitwa Captain (Rtd) Ntaganda Emmanuel, bivugwa ko ari we wohereje amafaranga ku ikoranabuhanga rya MoMo Pay ye, avuga ko atamuzi.
Yabajijwe niba amafaranga yoherejwe na Ntaganda yarayabonye, avuga ko yamenye ko uwo Ntaganda yayamuhaye ari uko abimenyeshejwe na RIB, kuko ubwo we yayabonaga bwa mbere atari yamenye aho avuye.
Yakomeje avuga kandi ko asanzwe aziranye na Bigwi Alain Lolain nk’umukiliya we ndetse ngo abona ayo mafaranga ni we wabanje kumuhamagara amubwira ko hari umuntu ugiye kumumuhera ibihumbi 300 Frw, nyuma ngo aza kuyafata mu ntoki.
Umucamanza yabajije uwo mutangabuhamya aho akeka Ntaganda yaba yarakuye MoMo Pay ye, asubiza ko yumva ari Bigwi wayimuhaye kuko ngo yajyaga ayimwishyuraho mu byo yahaguraga.
Yanongeyeho ariko ko MoMo Pay atari ibanga ritamenywa na bose, kuko iba inamanitse ku gikuta aho acururiza kugira ngo buri wese abashe kuyibona.
Asabwe amashusho y’ibyabaye kuri uwo munsi wo guha amafaranga Bigwi, kuko mu nzu ye y’ubucuruzi harimo camera, umutangabuhamya yasubije ko camera ze zifite ubushobozi bwo kuyabika amezi atandatu gusa, bityo ko ataboneka.
Uruhande rw’uregwa rwahise rusaba ijambo ruvuga ko hakwerekanwa gihamya y’uko Bigwi yakiriye amafaranga, buvuga ko ibimenyetso bihari nta shingiro bifite.
Bigwi yavuze ko atumva impamvu habura amashusho n’amajwi yashimangira icyaha akekwaho, ahubwo hagashingirwa ku magambo gusa.
Ati ’’Tureke kugenekereza dukoreshe ibimenyetso. Nta wantumyeho ubutumwa kuko ubutumwa ntibwangezeho nubwo ntabwo nari nasabye. Twikoresha gusanisha no kugenereza, dukoreshe ikoranabuhanga ry’amajwi n’amashusho.’’
Bigwi yakomeje avuga ko atemeranya n’umutangabuhamya uhakana kumenyana na Capt (Rtd) Ntaganda, kuko ngo mu buhamya bwabanje, bugaragaza ko bari baziranye, ndetse ngo yari asanzwe ahanywera.
Me Sebukonoke Innocent wunganira uregwa, yavuze ko ku wa 31 Nyakanga 2024, yabwiye RIB ko atazi igihe n’umubare w’amafaranga yahawe, bityo ko ataba awumenye ubu.
Yakomeje avuga ko umutangabuhamya yabeshye ko Bigwi yajyaga amwishyura kuri MoMo Pay mu gihe raporo y’ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta na hamwe Bigwi yigeze yishyura kuri MoMo Pay, asaba ko ibyo avuga byateshwa agaciro.
Me Habumuremyi Angelibert na we yavuze ko umukiliya wabo akwiye kuba umwere, kuko uwatanze indonke atazwi n’uwayihawe atazwi, ndetse nta n’ibimenyetso bibigaragaza bihari.
Yakomeje avuga ko bitanumvikana uburyo Ntaganda Emmanuel yatswe ruswa, maze nyuma y’igihe gisatira umwaka akaba ari bwo abigaragaza, avuga ko iyo abigaragaza bikiba uwayimwatse aba yarafatiwe mu cyuho, ibyo abona ko bibaye ari byo, na we yakabaye akurikiranwaho icyaha cyo gutanga no guhishira ruswa.
Me Habumuremyi yasabye urukiko kuzakoresha ubushishozi rukarekura umukiliya we, kuko ibimenyetso bimushinja bishidikanywaho.
Ubushinjacyaha buhawe umwanya bwavuze ko ibyaha Bigwi akurikiranyweho byakozwe mu buryo bw’abantu bari basanzwe baziranye bityo ko hadakenewe ibindi bimenyetso byaba iby’amajwi n’amashusho.
Bwibukije kandi ko kuba ariya mafaranga yarahererekanyijwe nta nyandiko afite bidatangaje kuko habaho amasezerano yo mu nyandiko cyangwa ubwumvikane mu magambo.
Umushinjacyaha yasabye ko Bigwi ahamwa n’ibyaha agahanishwa igifungo cy’imyaka icumi n’ihazabu yikubye gatatu amafaranga yatse, ingana n’ibihumbi 900Frw.
Umwanzuro w’urukiko uzasomwa ku wa 9 Mata 2025.
Bigwi Alain Lolain yatawe muri yombi ku wa 5 Ugushyingo 2024, akurikiranyweho kwaka no kwakira indonke y’ibihumbi 300 Frw, kuri ubu akaba afungiye mu igororero rya Karubanda, mu Karere ka Huye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!