00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Umugabo yatwitse abana be

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Ukwakira 2021 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 38 ukekwaho gutwika abana be babiri b’abahungu abaziza ko bamwibye ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda.

Aba bana batwitswe umukuru afite imyaka 12 naho umuto akagira imyaka 10. Se yabatwitse akoresheje ibuye rishyushye ryari kuri rondereza batekaho.

Iki cyaha cyabaye mu ijoro ryo ku wa 12 Nzeri 2021 mu Mudugudu wa Rugarama A, Akagari ka Runga, Umurenge wa Rwabicuma ho mu Karere ka Nyanza, iwe mu rugo.

Mu ibazwa rye, ukekwa yemeye ko umwe yamutwitse ku kaboko undi ku kaguru akoresheje ibuye rishyushye ryari kuri rondereza mu buryo bwo kubahana kubera ko ngo bari bamwibye 5000 Frw yari agiye kugura imbuto y’ibirayi kandi ko bahora bamwiba.

Icyaha cyo guha ibihano biremereye umwana akurikiranweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kigera ku myaka itatu n’ihazabu y’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda hashingiwe ku biteganywa n’ ingingo ya 28 y’Itegeko No 71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .