00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hategekimana yashinjwe kuyobora ibitero bya Mortier na gerenade byagabwe ku Batutsi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 30 November 2024 saa 12:09
Yasuwe :

Abatangabuhamya babwiye urugereko rw’ubujurire rw’Urukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa ko Hategekimana Philippe wabaye Umujandarume muri Nyanza ya Butare, yayoboye ibitero bya Mortier na gerenade byagabwe ku Batutsi ku musozi wa Nyabubare.

Umwe muri bo yabwiye urukiko we n’abandi baturage benshi bo mu bwoko bw’Abahutu bagiye ku nzu ya konseye Dusingizimana Israël wa Segiteri Mushirarungu, aza kubona Hategekimana wari uzwi nka Biguma azanye imodoka ya Toyota y’umweru, ayiparika hafi y’ishuri ry’Abaporotesitanti.

Yagize ati “Abajandarume bashyigikiye intwaro iremereye barashishije ku musozi wa Nyabubare. Nayibonye ikurwa mu modoka. Yari Cannon yarasaga amasasu yangizaga byinshi: yarasakuzaga isi igatingita. Nyuma, abajandarume n’abaturage bateye Abatutsi. Nasigaye inyuma gato. Kurasa kwamaze hafi iminota 40.”

Uyu mutangabuhamya yasobanuye ko Hategekimana ari we watanze ibwiriza ryo kwica Burugumesitiri wa Komini Ntyazo, Narcisse Nyagasaza, amushinja gutegura umugambi wo guhungisha Abatutsi mu Burundi.

Ati “Ku rupfu rwa Burugumesitiri Nyagasaza, ni Biguma wamukuye mu modoka. Yatubwiye ko ari Burugumesitiri wa Ntyazo. Yavuze ko yamutunguye mu biro bye ubwo yashushanyaga uko yafasha Abatutsi guhunga. Yamutegetse gukura mu mufuka byose yari abitsemo, akabishyira hasi. Yamusabye kureba inyuma, umwe mu bajandarume aramurasa ubwo yari agihagaze.”

Undi mutangabuhamya yasobanuye ko ku wa Gatanu, mbere y’iki gitero, yari ku musozi wa Nyabubare, aho yari kumwe n’Abatutsi baragiranaga inka. Yemeje ko yabonye abajandarume bashyigikira imbunda ya Mortier ku Munyinya, mu ntera ya metero zigera kuri 500 ujya Nyabubare, iruhande rw’imodoka ya Hategekimana.

Yabwiye urukiko ko ubwo iyi mortier yari itangiye kurashishwa ku musozi wa Nyabubare, yumvaga umutingito kandi ko urusaku rw’iyi mbunda rwumvikanaga cyane, bigera aho abajandarume bazenguruka uyu musozi, bamisha amagerenade ku Batutsi.

Ati “Abajandarume baherekezaga abaturage batemaga abahungaga. Hari abantu benshi bishwe, ariko narahunze. Petero [umuturanyi] yari yambwiye ko bafite intwaro ziremereye. Nanyuze mu bihuru mpunga, njya ku musozi wa Nduzi.”

Uyu mutangabuhamya utarahigwaga yasobanuye ko ubwo yari yihishe, yumvise ubutumwa busaba Abahutu kwitandukanya n’Abatutsi, kandi ngo yarabyubahirije, anitabira igikorwa cyo gushyingura cyamaze iminsi ibiri. Ati “Yari imirambo ibarirwa mu magana; abagabo, abagore n’abana.”

Yabwiye urukiko ko ku wa Gatandatu ari bwo yamenye ko Hategekimana ari we wayoboye ibitero ku musozi wa Nyabubare, asobanura ko aya makuru yayahawe na Konseye Dusingizimana wari kumwe na Hategekimana, ndetse n’abaturage babibonye.

Uyu mutangabuhamya yemeye ko nyuma yo kubazwa na konseye Dusingizimana impamvu atagiye kwifatanya n’abandi muri jenoside, yagiye kuri bariyeri ya Kabuga.

Uyu mutangabuhamya yafunzwe imyaka umunani, akora n’imirimo nsimburagifungo mu gihe cy’imyaka itanu kubera uruhare yagize muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri Kamena 2023, Hategekimana yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamywa ibyaha bya jenoside, ibyibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu, byakorewe mu bice bitandukanye bya Nyanza. Ibitero ashinjwa kugaba ku musozi wa Nyabubare byiciwemo Abatutsi bagera kuri 300.

Hategekimana ashinjwa kuyobora ibitero byiciwemo Abatutsi bagera kuri 300, byagabwe ku musozi Nyabubare
Imbunda ya Mortier yakuwe mu modoka ya Hategekimana iri mu zifashishijwe mu bitero ku musozi wa Nyabubare, nk'uko ubuhamya bubyemeza
Hategekimana Philippe ari kuburana ubujurire, aho yifuza kugirwa umwere ku byaha yahamijwe mu mwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .