00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hashimangiwe ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rufite ububasha bwo kuburanisha Dr Rutunga

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 20 Nzeri 2021 saa 02:55
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwateye utwatsi ubusabe bwa Dr Rutunga Venant, wasabaga ko rwiyambura ububasha bwo kumuburanisha maze rutegeka ko urubanza rukomeza.

Kuri uyu wa Mbere, ubushinjacyaha bwasubije imbere y’urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro Dr Rutunga Venant ngo busabe urukiko kumwongerera iminsi 30 y’igifungo kuko bugikora iperereza.

Me Sophonie Sebaziga wunganira Dr Rutunga yabwiye urukiko ko nta bubasha rufite rwo kumuburanisha kuko Dr Rutunga afungiye muri Gereza ya Nyarugenge.

Uyu mu nyamategeko ati “Turasaba ko mwakwiyambura ububasha tukazaburanira mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.”

Urukiko nyuma yo kwiherera mu gihe cy’iminota 45 rwategetse ko iburanisha rikomeza kubera ko ibyavuzwe na Dr Rutunga Venant na Me Sohonie Sebaziga nta shingiro bifite.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko impamvu yatumye Dr Rutunga Venant aburanishwa n’urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ari uko yafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe kandi Urukiko rw’Ibaze rwa Kicukiro rukaba ruri mu ifasi y’aho uregwa yafatiwe nk’uko ingingo z’amategeko zibiteganya.

Ubushinjacya bwavuze ko Dr Rutunga Venant nta kibazo afite cyo kugezwa aho aburanira kuko atagenda n’amaguru kuko Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rumugeza ku rukiko ku gihe.

Bwavuze ko Me Sebaziga atagaragaza uburyo aho umukiliya we aburanira ari kure ugereranyije n’aho afungiye kuko adasobanura kilometero zirimo.

Dr Rutunga Venant akurikiranyweho ibyaha bitatu bifitanye isano n’ibyaha bya Jenosise yakorewe Abatutsi birimo icya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibikorwa bikigize, icyaha cy’ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside n’icyo kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Me Sophonie Sebaziga yavuze ko uwo yunganira mu mategeko asaba urukiko kumurekura by’agateganyo akaburana ari hanze
Ubushinjacyaha bwavuze ko bumaze kumva abatangabuhamya bagera ku icyenda gusa bukaba bugifite akazi ko kumva abandi icyenda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .