Dr. Murangira yabigarutseho mu Kiganiro Waramutse Rwanda cya RBA, avuga ko muri ayo madosiye hakurikiranywemo abantu bakekwaho ibyaha 87 barimo n’umwana w’imyaka 15.
Yavuze ko ugereranyije n’umwaka ushize, dosiye ziyongereye kuko hari hakiriwe 52 gusa, kandi ko ubwo bwiyongere bufitanye isano n’ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Izo dosiye zakiriwe guhera ku itariki 7 Mata 2025 uko ari 82, harimo izirebana n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’izifitanye isano nayo zingana na 76 mu gihe iz’ivangura ari esheshatu.
Yakomeje ati “Tugereranyije n’umwaka wa 2024 na 2025, umwaka ushize amadosiye yari 52, ubu twabonye 82, ingengabitekerezo n’ibyaha bifitanye isano nayo umwaka ushize yari 51 ubu ni 76, ay’ivangura no gukurura amacakubiri yari imwe ubu ni atandatu. Abaketswe umwaka ushize bari 53, ubu ni 87. Urumva ko hari ubwiyongere bwabayeho.”
Dr. Murangira yagaragaje ko kuba ibyo byaha byariyongereye mu cyumweru cy’Icyunamo bifitanye isano n’ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati “Impamvu y’ubu bwiyongere irashingira cyane ku bifitanye isano n’ibiri kubera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuko twabonye aho imbuga nkoranyambaga zikoreshwa mu gukwirakwiza ayo magambo."
"Hari abagiye bakora ibi byaha bavuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa arimo ivangura usanga bashaka gusobanura cyangwa guha igisobanura kitari cyo ibibera muri RDC. Ugasanga abantu bagiye impaka kuri ibyo ariko muri ya magambo bavuga bari gushyiramo amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Yongeyeho ati “Hari n’amagambo afitanye isano n’iyo ntambara ari gucishwa kuri za TikTok arimo guhakana Jenoside no kuyipfobya. Ni ukuvuga ngo ibiri kubera muri Congo hari ukuntu biri kugira ingaruka mbi ku mikorere y’ibyaha hano."
"Ugasanga umuntu arashyigikira ubwicanyi buri gukorerwayo abisanisha n’ibya hano, harimo imvugo zikurura amacakubiri, gupfobya Jenoside n’ingengabitekerezo ariko hari n’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside bari kuyicisha ku mbuga nkoranyambaga.”
Yatangaje ko muri ibyo byaha, icyo guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside ari cyo kiri ku isonga kuko habonetsemo ibyaha 36, bingana na 45,6%, gupfobya Jenoside ni ibyaha 16 bingana na 20,3%, ingengabitekerezo ya Jenoside habonetse ibyaha 11 bingana na 13,9%, guhakana Jenoside biri kuri 11,9%, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso byerekeye Jenoside (5,1%) n’icyaha cyo guha ishingiro Jenoside (3.8%).
Abakekwaho harimo uw’imyaka 15
Dr. Murangira yagaragaje ko igiteye impungenge ari uko muri abo bakekwaho ibyo byaha harimo n’ufite imyaka 15.
Yagaragaje ko abari hagati y’imyaka 35 na 44 ari bo baje ku isonga ku kigero cya 29,6%, abafite imyaka 25 kugera kuri 34 bangana na 24,7%.
Yakomeje ati “Iyo tugiye gukora iyi mibare duhera ku muto twabonye, tukagenda dushyiramo ikinyuranyo cy’imyaka 10. Harimo rero uw’imyaka 15. Hagati y’imyaka 15 kugera kuri 24 bangana na 18,5%.”
Yakomeje agaragaza ko abafite imyaka 55 kuzamura bangana na 17,3% mu gihe abaza inyuma ari abari hagati y’imyaka 45 na 54.
Imibare ya RIB yerekana ko Intara y’Iburasirazuba ari yo yaje ku isonga mu kugararamo ibyo byaha byinshi ku kigero cya 30, 3%, Umujyi wa Kigali ukurikiraho na 21, 1%, Amajyepfo na 19,7%, Uburengerazuba 19,7% mu gihe Amajyaruguru ari inyuma.
Uturere twagaragayemo ibyo byaha turangajwe imbere na Kicukiro yihariye 9,7%, Nyamagabe, Nyarugenge, Kayonza, Nyagatare, Rubavu, Gicumbi, Ngoma, Ngororero na Bugesera.
Ku bidasanzwe byagaragaye muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr. Murangira yagaragaje ko harimo ingengabitekerezo ya Jenoside iri gucishwa ku mbuga nkoranyambaga.
Ati “Ni ibintu bitari bisanzwe ko umuntu uri gusobanura ibintu biri kubera mu kindi gihugu, agashyiramo ingengabitekerezo ya Jenoside, agakora ibyaha mu Rwanda bihanwa n’amategeko. Ikindi ntabwo byari bisanzwe aho tubona umuntu ku buryo bweruye afata kuri status ye ya WhatsApp agashyiraho imvugo zikurura amacakubiri, ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!