Serge Brammertz uri mu ruzinduko mu Rwanda mu biganiro byo kurwanya Jenoside, ibyaha byibasira inyokomuntu n’ibifitanye isano na byo ndetse no kwimakaza ubwiyunge, biri kubera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali.
Ubwo yaganiraga na Televiziyo y’u Rwanda, Serge Brammertz yagaragaje ko mu myaka 30 ishize hakurikiranwa abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi urwo rukiko rumaze gukurikirana abagera kuri 90. Bamwe bahamwe n’ibyaha ndetse bakaba bari kurangiza ibihano.
Yagize ati “Twese twemeranya ko iyo gukumira byananiranye, kubaza inshingano no gukurikirana biba bikenewe, abo babigizemo uruhare bakeneye guhanwa, gukurikiranwa kubera ko ari yo nzira yo gukumira kuko iyo ubutabera bukora neza, buhana bwihanukiriye nibura bushobora gutuma abantu batekereza kabiri mbere yo gutekereza kabiri.”
Yashimangiye ko hari abantu bakekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi batarafatwa bityo ko hakiri akazi kenshi ko gukorwa.
Ati “Haracyari akazi kenshi ko gukora kubera Jenoside yakorewe Abatutsi. Haracyari ibihumbi by’abaturage bakeneye kugezwa imbere y’ubutabera kandi natwe ntituzacika intege.”
Yagaragaje ko mu biganiro yagiranye n’Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda byagaraye ko hakiri abantu barenga 110 bataragezwa imbere y’ubutabera bari mu bihugu bitandukanye bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yashimangiye ko ibiro by’Ubushinjacyaha muri Loni bazajya batanga ubufasha ku rwego rw’ubushinjacyaha bw’u Rwanda mu gushakisha abagikekwaho ibyaha ndetse no gukorana n’ibihugu bitandukanye bigicumbikiye abajenosideri bikeneye kubageza imbere y’ubutabera.
Yahishuye ko nubwo benshi bavuga ko ubutabera butinze buba bungana n’ubutatanzwe ariko kandi ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi hari abo biba ngombwa ko bakurikiranwa nyuma y’igihe runaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!