Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 10 Nzeri 2024, byari biteganyijwe ko Hakuzimana Abdul Rachid ukurikiranyweho ibyaha birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, gupfobya Jenoside, gukurura amacakubiri muri rubanda no gukwiza ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga atangira kwiregura ariko ahawe ijambo si byo yakoze, ahubwo yahise asaba gufungurwa kuko iminsi 30 yakatiwe n’urukiko ngo yarangiye.
Hakuzimana uburanira mu Rukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza yagaragarije urukiko ko ngo atigeze abona dosiye igaragaza ibyo aregwa ndetse ngo yandikiye amabaruwa buri mushinjacyaha umurega amusaba dosiye ariko ntiyayihabwa.
Hakuzimana kandi yavuze ko ngo urukiko rumuburanisha rutabifitiye ububasha kuko ibyo akurikiranyweho byabereye i Kigali, bityo akumva ari ho agomba kuburanira.
Umucamanza yabajije Hakuzimana niba hari icyo avuga ku byaha aregwa, arasubiza ati “natanze ibimenyetso bigaragaza ko nta wandeze, urukiko ruzabisuzume.”
Yavuze ko atanze kwisobanura ku byo aregwa ahubwo urukiko rukwiye kugenzura ibimenyetso yaruhaye.
Umushinjacyaha we yavuze ko ibyo Hakuzimana avuga nta shingiro bifite ahubwo urukiko rukwiye kumuhamya ibyaha byose aregwa akazahanishwa igihano cy’imyaka 14 n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.
Hakuzimana ahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku bihano yasabiwe n’ubushinjacyaha yagaragaje ko we nk’umunyapolitike yagombaga gukosorwa n’izindi nzego zirimo Sena y’u Rwanda aho guhita ajyanwa mu butabera.
Yanavuze ko atemera ko uwo urukiko rwita umushinjacyaha ari we koko, ndetse ngo yari yateguye ikirego cyo kumurega ibyaha umunani birimo icyo kwiyitirira urwego.
Umushinjacyaha Faustin Mukunzi yavuze ko uregwa atari we ugena uko abashinjacyaha bajyaho.
Biteganyijwe ko urubanza rwe ruzasomwa mu Ukwakira 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!