00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagenimana yahakanye ibyo gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 9 January 2025 saa 02:05
Yasuwe :

Hagenimana Hamad uregwa ibyaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo guhirika ubutegetsi, yasabye Urukiko Rukuru rwa Kigali gutesha agaciro ikirego cy’Ubushinjacyaha kuko nta bikorwa bigize ibyaha aregwa bugaragaza.

Hagenimana areganwa n’abandi bantu umunani batawe muri yombi mu 2021, bakurikiranyweho ibyo byaha bakoze muri uwo mwaka ubwo bahabwaga amahugurwa yari agamije guhirika ubutegetsi.

Ni amahugurwa yamaze iminsi ine, bigishwa ku gitabo kigaruka cyane ku buryo bwo guhirika ubutegetsi bw’igitugu hatifashishijwe intwaro, bakanayacuriramo umugambi w’uburyo bazakoresha mu guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Urubanza rwo kuri uyu wa 9 Mutarama 2025 rwitabiriwe n’abarimo Ingabire Victoire wiyita umunyapolitiki n’Umuyobozi w’Ishyaka rya DALFA Umurinzi ritemewe gukorera mu Rwanda ndetse na Me Ntaganda Bernard wiyita umunyapolitiki.

Mu kirego cy’Ubushinjacyaha bigaragara ko bwasabye Urukiko ko rwakakira ikirego cyabwo, rugahamya ibyaha Hagenimana Hamad, akazahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Ubwo Hagenimana Hamad yireguraga ku byaha akurikiranyweho, yavuze ko amahugurwa yayitabiriye kandi ko yakoreshaga izina rya Moon kubera impamvu zo gutinya ko yashoboraga kugirwa nabi n’abatishimiye ibitekerezo runaka atanga.

Yaburanye ahakana ibyaha byose ariko yemeza ko ibikorwa aregwa byo kwitabira amahugurwa, gutanga ibitekerezo n’ibindi yabikoze ngo nubwo bitagize icyaha mu mategeko ahana y’u Rwanda cyangwa mu mahanga.

Yavuze ko igitabo bize kijyanye n’uburyo wakuraho ubutegetsi cyari igitabo cy’inyamibwa kandi cyo kubaka sosiyete ifite intumbero yo kugera ku byiza.

Yemeje ko hari ibitekerezo byatanzwe mu mahugurwa kandi ko na we yabigizemo uruhare.

Yerekanye ko yagiye mu mahugurwa agamije kunguka ubumenyi bushya ariko bitavuze ko hari icyo yari kubukoresha nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga.

Yabwiye Urukiko kandi ko ayo mahugurwa atateguwe n’Ishyaka rya DALFA Umurinzi cyangwa ngo abayitabiriye abe ari abayoboke baryo bityo ko kuyitabira bitagize icyaha.

Yavuze ko abo bareganwa batari baziranye kandi ko nta tegeko rihari ribuza abantu kuganira hifashishijwe ikoranabuhanga, yemeza ko batigeze bashinga agatsiko cyangwa umutwe w’abagizi ba nabi.

Ku bijyanye n’ibitekereze byatanzwe mu nama, bijyanye n’amayeri bashoboraga gukoresha nyuma y’amahugurwa, Hagenimana yavuze ko batari bagamije gusubiza igihugu inyuma.

Yavuze ko aho igihugu kigeze hashimishije ariko hakenewe gutera izindi ntambwe bityo ko atari kwifuza ko igihugu gisubira mu bihe bibi cyanyuzemo.

Yatangaje ko ibiganiro byose bakoze kwari ugusesengura ibiri mu gitabo bakabihuza n’ubuzima rusange bw’Abanyarwanda no kureba uko byashakirwa ibisubizo.

Yagaragaje ko ibibazo bigagaho byari byugarije Abanyarwanda muri icyo gihe birimo ikibazo cy’abazunguzayi, ikibazo cy’abamotari, ikibazo cy’ubutaka n’ikibazo cy’abaturage ba Kangondo n’ibindi kandi batangaga ibisubizo by’uburyo byakemurwamo n’inzira bakoresha.

Ku rundi ruhande ariko Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko muri ayo mahugurwa, abaregwa bagize umwanya wo kwiga kuri ibyo bibazo koko n’amayeri y’uburyo bazumvisha abaturage ko babuzwa uburenganzira bwabo, bakigaragambya ku buyobozi.

Hagenimana we yavuze ko impamvu ibyo bibazo byaganirwagaho ari uko bashakaga ko ibibazo igihugu gihura nabyo byajya bikemurwa hatabayeho guhangana.

Yakomeje asaba Urukiko ko Ikirego cy’Ubushinjacyaha gikwiye guteshwa agaciro kuko gishingiye ku makuru yatanzwe n’utabifitiye ububasha n’ibimenyetso byatanzwe na we.

Yakomeje ahakana ibyaha byose akurikiranyweho, yemeza ko nta bikorwa bigize ibyaha Ubushinjacyaha bwagaragaraje.

Ati “Ku cyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, sinkemera, Ubushinjacyaha bugaragaze uwo mutwe nagiyemo uwo ari wo, igihe nawugiriyemo, icyo njyewe Hagenimana nakozemo kigize icyaha.”

Hagenimana yabajijwe n’Umucamanza icyo avuga ku ibazwa rye yo mu Bugenzacyaha n’ibyo yari yemeye, avuga ko yabitewe n’uko yari yatewe ubwoba.

Icyo gihe Hagenimana yari yemeje ko bari bagamije guhindura imyumvire y’abaturage bagakuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Yasabye Urukiko ko rwategeka ko ibyaha aregwa bitamuhama, rugategeka kandi ko ahita afungurwa.

Me Gatera Gashabana umwunganira mu mategeko yabwiye Urukiko ko ibikorwa bigize ibyaha biteganywa n’amategeko bituzuye ku buryo uwo yunganira yahamwa nabyo.

Yavuze ko abaregwa bakurikiranyweho kuba barunguranye ibitekerezo mu nama, kandi ari ibintu bidakwiye kuba icyaha kuko ngo kungurana ibitekerezo ari umuco Nyarwanda.

Yasabye Urukiko ko mu gihe ruzaba rwiherereye rwazasesengura ibiregwa, rukazasanga ko byaba ibikorwa bigize icyaha cyangwa ubushake bwo kubikora nta bihari ku wo yunganira.

Iburanisha ry’uru rubanza rirakomeza humvwa abandi baregwa muri uru rubanza barimo Umunyamakuru Nsengimana Theogene na Sibomana Sylvain ufatwa nk’umuhuzabikorwa w’uwo mugambi.

Hagenimana yasabye Urukiko Rukuru gutesha agaciro ibirego by'Ubushinjacyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .