Ikigo kigo kiri ahahoze urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, i Nyamirambo. Cyubatswe ku nkunga y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, UNDP, Minisiteri y’Ubutabera itanga ubufasha mu bujyanama.
Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yagize ati “Iki kigo kije gushyirwa mu bikorwa n’ubundi ibyakorwaga cyane cyane mu mateka yacu. Tumenyereye ko imanza nyinshi zakemurwaga mu buryo bw’ubwumvikane, abantu batarinze kwisunga inkiko n’igihe inkiko zatangiye mu mwaduko w’abakoloni.”
Yakomeje ati “Iki kigo rero kije kugarura n’ubundi ibyo twakoraga, ariko hakaba aho byabarizwa, haba ari aho imanza zishobora gukemuka bitarinze kujya mu nkiko ndetse n’ubushakashatsi kugira ngo ubu buryo bwo gukemura imanza bugende bukomera kuko bufite inyungu nyinshi harimo kugabanya ubucucike mu nkiko.”
Urwego rw’Ubucamanza rugaragaza ko mu mwaka w’ubucamanza wa 2023/2024, imanza 2.199 zarangiriye mu buhuza. Muri zo harimo 38 zari zifite agaciro ka miliyari 7,5 z’amafaranga y’u Rwanda (Frw). Ni ubuhuza bwakozwe n’abacamanza, abanditsi b’inkiko n’abahuza bigenga.
Iyi mibare yashimangiwe na Minisitiri Ugirashebuja, yongeraho habayeho n’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (plea bargaining) bwakemuriwemo imanza 13.000 mu 90.000 kuva mu mwaka ushize.
Minisitiri Ugirashebuja yagaragaje ko iki kigo cyitezweho kongera umubare w’amakimbirane akemuka bidasabye inkiko, ugereranyije n’imibare isanzwe. Ati “Ubu buryo bwo kuva mu mwaka ushize bumaze gukemura imanza 13.000 ku manza 90.000 ziba ziri mu nkiko. Urumva rero niba tukiri mu ntangiriro, tukaba dufite iyi mibare, turizera ko muri iyi myaka itanu, imibare izazamuka muri iyi myaka.”
Ku manza 38 zarangiriye mu buhuza, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, yasobanuye ko zakemuwe mu byumweru bitatu gusa, nyamara iyo ziburanishwa, zarashobora kumara imyaka itanu. Ati "Izi manza zarangiye mu gihe kitarenga ibyumweru bitatu mu gihe ubusanzwe zagombaga kumara hafi imyaka itanu ubariyemo n’igihe cy’ubujurire."
Dr Ntezilyayo yasobanuye ko ADR Center izaba ihuriro ry’ubwenge bushingiye ku muco nyarwanda n’ibikorwa bigezweho by’ubutabera ririmo uburyo bwo gukemura amakimbirane hifashishijwe ikoranabuhanga.
Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Fatmata Lovetta Sesay, yagaragaje ko yishimiye kuba iki kigo cyatangiye gukora, ahishura uko ubwo Minisiteri y’Ubutabera yasabaga ubufasha mu kucyubaka, iri shami rya Loni ryasubije bwangu.
Yagize ati “Ubwo Nyakubahwa Minisitiri yadusabaga gushyigikira guverinoma mu gushyiraho ADR Center, ntabwo twashidikanyije. Twasubije bwangu kandi twari twiteguye. Twasuye inyubako z’urukiko rw’ibanze, dushaka amafaranga, turazivugurura, tuzishyiramo n’ibikoresho.”
Mu gihe mu mwaka ushize hari dosiye 90.000 zashoboraga kugera mu nkiko, Fatmata yasabye Minisitiri w’Ubutabera ko nyuma y’umwaka hazabaho umunsi mukuru wo kwishimira umusanzu ADR Center izaba imaze gutanga mu kugabanyiriza inkiko umutwaro.
ARD Center igizwe n’ibice birimo ubunyamabanga, ibiro by’umuhuzabikorwa ndetse n’ibyumba bine bizajya bihurizwamo abafitanye amakimbirane. Cyashyizwemo ibikoresho byose bikenewe ndetse n’ikoranabuhanga. Ubwo cyatangizwaga, dosiye eshatu z’abari bafitanye amakimbirane zakemuwe.
Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!