00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Uwari Gitifu ushinjwa indonke y’ibihumbi 300 Frw yasabye gukurikiranwa ari hanze

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 24 December 2024 saa 08:38
Yasuwe :

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwaburanishije mu bujurire ku ifungwa n’ifungurwa urubanza ruregwamo uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa, mu Karere ka Gisagara, Bigwi Alain Lolain, asaba ko yakurikiranwa ari hanze.

Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 05 Ugushyingo 2024, ashinjwa indonke y’ibihumbi 300 Frw ngo yakiriye muri Kanama 2023, ariko we akaba abihakana.

Bivugwa ko yakiriye ruswa ya Rtd Captain Ntaganda Emmanuel, wari uri kubaka inzu ahuriyeho n’abantu batatu mu isantere ya Bishya, mu Mudugudu w’Impinga, Akagari ka Mugombwa, Umurenge wa Mugombwa, muri Gisagara, bikaba bikekwa ko icyaha cyakozwe ku wa 26 Kanama 2023.

Uregwa avuga ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma afata nk’akagambane.

Yavuze ko mu ibazwa rya Rtd Captain Ntaganda wamureze hari aho yivugiye ko yahoraga yumva bavuga ko Gitifu Bigwi arya ruswa, akiyemeza kujya kubaka inzu i Mugombwa ngo ashaka ‘kumugenza’ ngo azamufatishe kandi nyamara ari ibinyoma.

Uruhande rw’uregwa ruvuga ko bitumvikana uko Ntaganda wamureze ari we wihaye inshingano zo gutanga ruswa wenyine ku nzu yari asangiye n’abandi kandi bigaragara ko n’icyangombwa cy’ikibanza nta hantu hagaragara amazina ye.

Ruvuga ko uwitwa Batete Alphonsine, uvugwa mu rubanza akaba na nyiri Batalpha Ltd, ubuhamya bwe bukemangwa kuko ngo yabanje gushidikanya, ubwo yabazwaga niba hari amafaranga yabonye akabanza kuvuga ko atabyibuka, nyuma akavuga ko hari ibihumbi 300Frw yakiriye ariko atibuka igihe Bigwi yaje kuyafatira.

Runenga Ubushinjacyaha kuko butagaragaza amajwi yumvikanisha ibiganiro bya telefone Bigwi na Ntaganda bemeranywa guhana ruswa, bityo bagasaba ko umukiliya wabo yafungurwa.

Rwanavuze ko nta gihamya Ubushinjacyaha butanga bwerekana ko Bigwi, yakiriye amafaranga yaba ifoto ayakira cyangwa se ubutumwa bugufi bwa telefone cyangwa ubwa banki, bityo ko bakumva umukiliya wabo ari umwere.

Umucamanza yabajije Ubushinjacyaha niba amafaranga ibihumbi 300 Frw Captain (Rtd) Ntaganda yatanze kuri Batalpha Ltd ataba wenda ari icyo yahishyuraga bisanzwe, aho gufatwa nka ruswa yari ashyiriye Bigwi, gusa ntibwabonye umwanya urambuye wo gusubiza byose.

Ubwunganizi bunavuga ko umukiliya wabwo akwiriye kuburana ari hanze kuko ingingo ubushinjacyaha bwatanze buvuga ko ngo arekuwe yahita acika itumvikana.

Bwavuze ko nta mpungenge zikwiye kubaho kuko no muri Nyakanga 2024, ubwo yabazwaga bwa mbere atigeze acika, kandi akaba afite aho atuye hazwi n’umuryango bikongeraho ko arwaye, bityo ko yarekurwa akajya aburana ataha akabasha kwivuza kuko afite impapuro zibigaragaza ndetse n’imiti ari kunywa, akanongeraho ko yemera gutanga ingwate yemewe n’amategeko ariko akaburana ari hanze.

Ni mu gihe Ubushinjacyaha bukomeza kuvuga ko yakomeza kuburana afunze kuko ibyaha aregwa buvuga ko bikomeye, igihe ngo yarekurwa ngo akaba yabangamira iperereza buvuga ko rigikomeje, ndetse akaba yanatera ubwoba abatangabuhamya.

Bigwi Alain Lolain yageze mu maboko y’ubutabera ku wa 05 Ugushyingo 2024, asomerwa ku ifungwa n’ifungurwa ku wa 16 Ukuboza 2024.

Iburanisha mu bujirire rya none ryasojwe urukiko rutangaje ko urubanza ruzasomwa ku wa 30 Ukuboza 2024, ku mwanzuro w’ifungwa ifungurwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .