Yatawe muri yombi ku wa 05 Ugushyingo 2024.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko "Bigwi yatawe muri yombi nyuma y’uko yari amaze iminsi atumizwa akinangira kwitaba Ubugenzacyaha kugira ngo abazwe ku cyaha aregwa cyo gusaba no kwakira indonke."
Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo, mu gihe dosiye iri gutunganwa ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.
Icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke giteganwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igihano cy’Igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko abitwaza inshingano bafite bagakora ibikorwa biri mu nyungu zabo bwite, batazabura gukurikiranwa no kubihanirwa n’amategeko.
Ati “RIB iributsa abitwaza inshingano bafite bagakora ibikorwa biri mu nyungu zabo bwite harimo no kwaka no gusaba indonke kugira ngo hakorwe ibinyuranye n’amategeko, ko bihanwa n’amategeko. Iranakangurira abaturarwanda gukomeza gutanga amakuru ku babaka ruswa kuri serivisi bafitiye uburenganzira.”
Yagaragaje ko icyaha cya ruswa kidasaza bityo ko igihe cyose ibimenyetso byabonekera ntacyabuza ko uyikekwaho yakurikiranwa.
Itegeko ryerekeye ibyaha bya ruswa kandi rivuga ko Umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni 10.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!