00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Urukiko rwubuye dosiye ya Rurangwa Oswald nyuma y’ubujurire bw’Ubushinjacyaha

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 25 November 2024 saa 09:40
Yasuwe :

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2024 rwatangiye kuburanisha ubujurire bw’Ubushinjacyaha n’umuryango IBUKA nyuma y’aho mu kwezi gushize rutesheje agaciro igihano Urukiko Gacaca rwa Gisozi rwari rwarakatiye Rurangwa Oswald.

Tariki ya 3 Ugushyingo 2007, Rurangwa yakatiwe n’Urukiko Gacaca igifungo cy’imyaka 30 nyuma yo kumuhamya uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku Gisozi no mu bindi bice by’umujyi wa Kigali. Ubwo yakatirwaga ntabwo yabaga mu Rwanda.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 7 Ukwakira 2021 zohereje Rurangwa mu Rwanda, atabwa muri yombi n’ishami rya Polisi ryari rishinzwe iperereza ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali. Ubu afungiwe mu igororero rya Nyarugenge.

Rurangwa wabaye umuyobozi w’ishuri ribanza n’umuyobozi w’Interahamwe ku Gisozi, yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo gutesha agaciro umwanzuro w’Urukiko Gacaca kugira ngo urubanza rwe rutangire kuburanishwa mu mizi bundi bushya.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwemeye ubusabe bwa Rurangwa tariki ya 30 Ukwakira 2024, rusobanura ko rwashingiye ku ngingo ya 8 y’Itegeko Ngenga No 04/2012OL ryo ku wa 15/06/2012 rikuraho Inkiko Gacaca, rikanagena uburyo bwo gukemura ibibazo byari mu bubasha bwazo.

Uru rukiko rwasobanuye ruti “Umuntu wohererejwe u Rwanda n’igihugu cy’amahanga kugira ngo aburanishwe, yari yarakatiwe n’Inkiko Gacaca, aburanishwa n’urukiko rubifitiye ububasha nk’uko biteganywa n’iri tegeko Ngenga. Icyakora, icyemezo cyari cyaramufatiwe n’Inkiko Gacaca kibanza guteshwa agaciro n’urwo rukiko.”

Ubushinjacyaha na IBUKA byajuririye umwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, birusaba ko rwasubiza agaciro igihano Urukiko Gacaca rwa Gisozi rwakatiye Rurangwa mu Ugushyingo 2007 kuko ubwo rwagiteshaga agaciro, habayemo kwirengagiza zimwe mu ngingo z’amategeko zishingiye ku bubasha bw’urukiko.

Komiseri ushinzwe amategeko muri IBUKA, Me Bayingana Janvier, yasobanuye ko amakosa yakorewe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ubwo rwagiraga Rurangwa umwere, atarubarwaho ahubwo ko yabarwa ku Nteko y’Abacamanza yafashe umwanzuro.

Me Bayingana yagize ati “Ntabwo ari amakosa y’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo yavugwaga, ahubwo ni amakosa y’Inteko. Icyo umuryango IBUKA wasabaga ko gisuzumwa ni ukureba icyemezo cyafashwe n’Inteko yabanjirije iyi cyaba kitanyuranyije n’amategeko.”

Yakomeje avuga ko icyemezo cy’Urukiko Gacaca gikwiye kugumaho kuko nta gishobora kugisimbura, agaragaza ko icy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kigikuraho gishobora kuzagira ingaruka ku buremere bwa jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku bayikorewe, ku ngamba zo kuyikumira ndetse no ku gihugu.

Yagize ati "Uyu nguyu ari mu cyiciro kitarebwa n’uko kugira ngo akurikiranwe, bisaba kubanza gukuraho icyemezo kimufunze. Amakosa rero ni ayo, ni uko yafashwe atyo, ndetse hanategekwa ko icyemezo kimufunze gikurwaho. Gukuraho icyo cyemezo bisobanuye gukuraho urubanza. Gukuraho urubanza rero, ntarwo yaba agiye gusubirishamo kandi rwaravuyeho.”

Perezida wa IBUKA mu murenge wa Gisozi, Patrice Nzayisenga, yasobanuye ko nyuma y’aho Rurangwa agize uruhare mu bwicanyi bwakorewe ku Gisozi, yifatanyije n’Interahamwe mu bwicanyi bwakorewe muri Saint Famille na Saint Paul muri Nyarugenge.

Nzayisenga yasabye ko igihano Rurangwa yakatiwe cyagumishwaho, ati “Rero turasaba ubutabera ko bugomba gukora akazi, uyu mugabo imyaka yari yarakatiwe n’Urukiko Gacaca akayihamywa, akayikora, cyangwa babona ari mikeya, bakaba bakongera n’igihano. Ni umuntu w’Interahamwe iri ku rwego rwo hejuru, ntabwo yari umuntu uciriritse.”

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwumvise ubu bujurire, rufata umwanzuro w’uko uru rubanza ruzasubukurwa tariki ya 3 Gashyantare 2025.

Rurangwa yoherejwe na Amerika mu 2021, atabwa muri yombi
Ubushinjacyaha na IBUKA bisaba ko igihano Rurangwa yakatiwe n'Urukiko Gacaca kigumaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .