00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Faruda ufite inkomoko muri RDC mu gihirahiro nyuma yo gutekerwa umutwe akamburwa akabakaba miliyoni 22 Frw

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 27 Nyakanga 2021 saa 03:13
Yasuwe :
0 0

Mamisa Faruda Sakukombo, ufite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo kuri ubu akaba aba mu Rwanda, yavuze ko yifuza guhabwa ubutabera ku rubanza yatsinzemo abamwambuye agera kuri miliyoni 22 z’amafaranga y’u Rwanda.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwategetse ko Mamisa Faruda Sakukombo, asubuzwa agera kuri miliyoni 22 z’amafaranga y’u Rwanda, yambuwe n’abantu bamutekeye umutwe bamubwira ko bagiye kumwinjiza mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Mamisa Faruda Sakukombo, avuga ko yatekewe umutwe n’abiyise abakozi b’Imana barimo uwitwa Rugema Gad na Rugwizangoga Edison, yabamenyanye na bo mu 2015.

Icyo gihe ngo bamubwiraga ko bafite umushinga w’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bamusaba ko yakwifatanya na bo. Ayo mabuye y’agaciro bagombaga kujya bayakura mu Ntara ya Kasai, Faruda akomokamo. Abo bagabo babwiraga Faruda ko ari amahirwe kuri bo gukorana na we nk’umuntu uzi ururimi rukoreshwayo.

Igihe kigeze ngo bamusabye ko atanga umugabane we uhwanye n’igishoro cy’ibihumbi 30 by’amadolari ya Amerika.

Mamisa avuga ko yahise abwira umugabo we uwo mushinga akawushima akamubwira ko yabona ibihumbi 22 by’amadolari, andi akazayabaha baratangiye ubwo bucuruzi.

Igihe cyo kubashyikiriza ayo mafaranga bahuriye na we i Rubavu, bishimira ko ubucuruzi bwabo bugiye gukomera kuko bwinjiyemo umuntu ukomoka aho bazakorera.

Uhereye igihe yayabahereye, Mamisa ngo yahise ababaura kugeza ubwo yitabaje Urwego rw’Ubugenzacyaha bugatangira kubashakisha, buza guta muri yombi Rugema Gad na hoRugwizangoga Edison arabura.

Mu Ukwakira 2019 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha uru rubanza, Rugema Gad aburanishwa ahari ariko Rugwizangoga Edison yaburanishijwe nk’umuntu utazwi aho aherereye.

Ubushinjacyaha bwari bubakurikiranyeho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gihanwa n’ingingo 174 cyaje no guhama Rugema Gad ahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Urukiko rwategetse Rugema Gad gusubiza Mamisa Faruda 9,140 USD ayandi angana na yo akazatangwa na Rugwizangoga Edison. Rwanatagetse Rugema Gad guha Mamisa Faruda 1.000.000Frw nk’indishyi y’akabaro kuko yamushoye mu manza zitari ngombwa.

Nubwo uyu Rugema Gad urukiko rwamuhamije icyaha rukamukatira imyaka ibiri y’igifungo muri gereza ntabwo yigeze afungwa kuko ubwo yaburanaga ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo yari yarekuwe by’agateganyo agahita acika.

Mamisa Faruda yahise ajururira icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro akijururira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu 2019 kuko Rugema Gad atari yatawe muri yombi ngo akore igihano yakatiwe kandi n’amafaranga urukiko rwari rwategetse ko agomba gusubiza Mamisa atari yayamuhaye.

Urukiko rusuzumye ubujurire bwa Mamisa rwasanze bufite ishingiro rutegeka ko uko urubanza rwa mbere rwakijijwe biba itegeko, Mamisa agahabwa 18 280 USD maze Rugema Gad agafungwa imyaka ibiri. Urubanza rwaciwe muri Mutarama 2021.

Nubwo bimeze bityo kugeza ubu ibyo urukiko rwemeje ntibyigeze bishyirwa mu bikorwa ari na cyo gituma Faruda avuga ko akeneye ubutabera.

Mu kiganiro na IGIHE Mamisa Faruda yavuze ko kugira ngo abone amafaranga yahaye bariya bagabo yagurishije inzu n’imodoka yari afite.

Mamisa asaba inzego z’ubutabera guta muri yombi Rugema kugira ngo abone wenda amwishyure kuko yamaze guhamwa n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana ariko kuri ubu akaba yidegembya.

Rugema Gad (Ibumoso) bivugwa ko ari we watsinzwe urubanza aregwamo na Mamisa Faruda Sakukombo (bari kumwe)
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .