00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ellen DeGeneres mu rugendo rwo gukabya inzozi ze mu Rwanda

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 6 June 2022 saa 11:58
Yasuwe :

Nyuma yo gusoza ikiganiro cye ‘The Ellen Show’, Umunyamerika Ellen DeGeneres ku wa Kabiri taliki 7 Kamena 2022 azaba ari mu Rwanda aho azafungura ku mugaragaro ikigo cye gikora ubushakashatsi ku ngagi, Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund.

Muri Gicurasi 2021, Ellen DeGeneres yatangarije abamukurikira ko nyuma y’imyaka 19 agiye gusezera akazi ko kuba Umuyobozi w’Ikiganiro cya Ellen Show yakoraga. Byabaye impamo tariki 26 Gicurasi 2022.

Mu byo yavuze ko agiye gukora no kwibandaho nyuma yo kurangiza ikiganiro cye, harimo gufungura ku mugaragaro Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund.

Ati “Ni ikigo kigezweho ku bashakashatsi hirya no hino mu guteza imbere ibungabungwa ry’ingagi n’ubukerarugendo.”

Akoresheje urubuga rwe rwa Facebook mu cyumweru gishize, Ellen yavuze ko afite amatsiko menshi yo kongera kuba mu Rwanda agasura iki kigo.

Yanditse ati “Ubwo ikiganiro cyarangiye mfite amatsiko menshi yo kongera kujya kureba mu Rwanda impano ya mbere nziza mu mateka.”

Bivugwa ko ubwo ikiganiro cye cyarangiye ashobora kumara igihe kirekire mu Rwanda.

The Hollywood Reporter yatangaje ko Ellen yaba afite gahunda zo gutura mu Rwanda.

Ellen yagize ati “Turi gutekereza gushaka inzu tukimukirayo tukamara igihe kirekire mu Rwanda kuko abantu baho ari beza kandi buje urugwiro.”

Iki kigo cyubatse mu Karere ka Musanze.

Ellen yanyuzwe n'ibihe yagiriye mu Birunga ubwo ahaheruka
Ikigo cy'ubushakashatsi ku ngagi cya Ellen cyuzuye i Musanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .