Dr. Rwamucyo wabaye umuganga mu bitaro bya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bizwi nka CHUB ashinjwa ibyaha birimo gukora jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, kugira uruhare mu mugambi wa jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubufatanyacyaha n’ubwinjiracyaha mu gutegura jenoside.
Umunyamategeko wa Dr. Rwamucyo, Me Philippe Meilhac, yatangaje ko we n’umukiriya we bumvise uyu munsi ko hari abaregera indishyi bakabakaba 800, nyamara abagaragara mu rukiko ari imiryango ine gusa.
Me Meilhac yagize ati “Muri iki gitondo, bagaragaje ko hari abakabakaba 800 basaba indishyi, nyamara twari tuzi bane gusa, bose ari imiryango. Ntabwo urubanza ruri mu mwanya wo gucibwa mu mutuzo.”
Uyu munyamategeko yasabye kugaragarizwa imyirondoro y’abaregera indishyi bose n’abo bahuriye n’ibyaha umukiriya we ashinjwa.
Umunyamategeko Me Michel Laval wo mu ihuriro CPCR ry’imiryango iharanira ko abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Bufaransa bashyikirizwa ubutabera, yagaragaje ko urubanza rudakwiye gusubikwa.
Yagize ati “Igihe kirageze ngo nyuma y’imyaka 30 Jenoside ibaye, Bwana Rwamucyo aryozwe ibyo yakoze. Aba bantu 800 ni abagizweho ingaruka by’ako kanya cyangwa abo mu miryango yabo ba hafi.”
Ubwo Dr. Rwamucyo yakatirwaga igifungo cya burundu n’Urukiko Gacaca rwa Ngoma muri Nzeri 2009 adahari, yashinjwaga gushinga imitwe y’abicanyi, ashishikariza abantu gukora jenoside, atanga ibikoresho by’ubwicanyi, afata bugwate abagore n’abakobwa b’Abatutsikazi.
Abamuzi neza bemeza ko yagize uruhare mu kwica Abatutsi bari bakomeretse mu gihe cya Jenoside, akabajugunya mu byobo binini mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.
Mu gihe Dr. Rwamucyo yabazwaga n’abashinzwe iperereza, yemeye ko yatanze amabwiriza yo gushyingura muri ibi byobo ariko ngo nta washyinguwe akiri muzima. Yasobanuye ko yabikoraga nk’umuganga w’inzobere, agamije gukumira ingaruka iyi mibiri yashoboraga kugira ku bidukikije.
Ibyaha Dr. Rwamucyo ashinjwa byakorewe muri Perefegitura ya Butare mu majyepfo y’u Rwanda. Icyo gihe yari umuganga muri CHUB. Nyuma ya jenoside, yahungiye mu Bufaransa, ahabwa akazi mu bitaro bya Lille mbere yo kwimukira mu bitaro bya Maubeuge.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!