Mu biteganyijwe ku munsi wa mbere w’uru rubanza ruzarangirana n’Ukwakira 2024 harimo kumva abatangabuhamya basobanukiwe amateka y’u Rwanda, by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dr. Rwamucyo w’imyaka 63 y’amavuko yayoboye ishami rya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) ryari rishinzwe ubuzima rusange, aba n’umuganga mu bitaro bya Lille mbere yo kwimukira mu bya Maubeuge mu Bufaransa.
Ubushinjacyaha bwo mu Rwanda bwasobanuye ko Dr Rwamucyo yashinze imitwe y’abicanyi, ashishikariza abantu gukora jenoside, atanga ibikoresho by’ubwicanyi, afata bugwate abagore n’abakobwa b’Abatutsikazi.
Urukiko Gacaca muri Nzeri 2009 rwamukatiye igifungo cya burundu adahari, nyuma y’aho bigaragaye ko ibi byaha byose bifitanye isano na jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabikoze.
Ubushinjacyaha bwo mu Bufaransa bushinja Dr. Rwamucyo icyaha cya jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya jenoside, kugira uruhare mu mugambi wo gutegura jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubufatanyacyaha n’ubwinjiracyaha mu gutegura jenoside.
Umunyamategeko Emmanuel Daoud uhagarariye imiryango LDH na FIDH iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, yatangaje ko Dr. Rwamucyo yakoze ibi byaha, kuko yagaragazaga byeruye ko ashyigikiye Leta yateguye jenoside.
Me Daoud yagize ati “Yari umuntu warwanyaga Abatutsi byeruye, akanagaragariza mu ruhame ko ashyigikiye Leta yateguye jenoside.”
Icyakoze, umunyamategeko wa Dr. Rwamucyo, Philippe Meilhac, yatangaje ko umukiriya we nta cyaha yakoze.
Rwamucyo yatawe muri yombi na Polisi mpuzamahanga muri Gicurasi 2010, afungurwa by’agateganyo nyuma y’amezi ane.
Urukiko rw’Ubujurire rwa Versailles rwafashe icyemezo cy’uko aburanira mu Bufaransa, bitewe n’uko afite ubwenegihugu bwabwo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!