Dr. Ntakirutimana yabaye umuganga mu bitaro by’Abadivandisiti b’Umunsi wa Karindwi bya Mugonero. Urukiko mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR), rwamukatiye igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo kumuhamya uruhare mu bitero byagabwe ku Batutsi mu nyubako z’iri torero i Mugonero, mu Bisesero n’i Gitwe.
Tariki ya 13 Ukuboza 2004, Urugereko rw’Ubujurire rwa ICTR rwahamije Dr Ntakirutimana ibindi byaha birimo icyo gushyigikira ikorwa rya Jenoside, rugumishaho igifungo cy’imyaka 25.
Tariki ya 26 Werurwe 2014, Dr Ntakirutimana yafunguwe mbere y’igihe hashingiwe ku cyemezo cy’uwari Perezida wa ICTR, Théodore Meron. Icyo gihe, uru rukiko rwafunguraga uwarangije bibiri bya gatatu by’igifungo yakatiwe.
Nyuma y’aho umutangabuhamya wahawe code ya ’HH’, washinje Dr. Ntakirutimana uruhare mu bwicanyi bwakorewe ku gasozi k’i Gitwe yivuguruje, uyu muganga yajuririye IRMCT, asaba ko yamuhanaguraho ibyaha yahamijwe na ICTR.
IRMCT yasobanuye ko yemeye kuburanisha uru rubanza, ariko ku ngingo y’ubwicanyi bwakorewe ku gasozi ka Gitwe gusa.
Iti “Kubera ko HH ari we mutangabuhamya wenyine watanze ubuhamya ku byerekeranye n’igitero cyagabwe ku gasozi ka Gitwe no hafi y’ikigo cy’amashuri abanza cya Gitwe, icyifuzo gisaba ko imikirize y’urubanza isubirwamo cyemewe gusa ku byerekeranya n’icyo kintu cyabaye.”
Urubanza rw’ubujurire rwabaye tariki ya 18 n’iya 19 Ugushyingo 2024. Uyu mutangabuhamya yabwiye abacamanza ko yasezeranyije Imana ko agomba kuvugisha ukuri, yemeza ko Dr Ntakirutimana nta ruhare yagize mu gitero byagabwe ku Batutsi ku gasozi ka Gitwe.
Umunyamategeko w’uyu muganga yasobanuye ko uyu mutangabuhamya yasabye urukiko uburenganzira, asaba Dr Ntakirutimana imbabazi, gusa Umushinjacyaha we yagaragaje ko uyu mutangabuhamya ashobora kuba yarahawe ruswa kugira ngo yivuguruze.
Umushinjacyaha yagize ati “Hari ibimenyetso byerekana ko ashobora kuba hari ibyo yijejwe cyangwa ko hari ruswa yahawe kugira ngo yivuguruze mu manza yarimo nko mu rwa Mungwarere kandi biragarara ko hari ukuntu yari abanye n’abantu bo mu muryango wa Mungwarere. Bigaragara ko ukwivuguruza kwe kudakwiye kwemerwa ku byerekeye urubanza rwa Ntakirutimana. Ntakwiye kwizerwa.”
Inteko y’abacamanza iyobowe na Perezida wa IRMCT, Graciella Gatti Santana, kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2024 yanzuye Dr Ntakirutimana atigeze agaragaza niba umutangabuhamya yaravuguruje ubuhamya bwe mu buryo bukwiye kwizerwa.
Aba bacamanza bagize bati “Ku bw’ibyo, umwanzuro uhamya Bwana Ntakirutimana ibyaha bishingiye ku buhamya bw’umutangabuhamya HH ntabwo wahindutse.”
Dr Ntakirutimana aba muri Bénin. Urubanza rw’ubujurire yarwitabiriye yifashishije ikoranabuhanga rihuza amashusho, ubwo rwaberaga i Arusha muri Tanzania.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!