00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki ibihugu bikoresha abacancuro bidahanwa? Ubusesenguzi bwa Dr. Mulefu

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 22 March 2025 saa 05:38
Yasuwe :

Inzobere mu mategeko mpuzamahanga akaba n’Umuyobozi w’Ishami rya Huye muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Mulefu Alphonse, yavuze ko amategeko mpuzamahanga ateganyiriza ibihano abacancuro ariko ko bigoye kubishyira mu bikorwa.

Dr. Mulefu aherutse kubwira RBA ko amategeko ahana abacancuro yagiyeho nyuma y’Intambara y’Ubutita cyane cyane mu bihugu byaherukaga kubona ubwigenge, aho ibihugu bikomeye byabakoreshaga bishaka gukomeza kugira ijambo kuko ubukoloni bwari buri kurangira.

Ati “Abacancuro bakoreshejwe cyane nyuma y’Intambara y’Ubutita cyane cyane muri Afurika, muri Aziya no muri Amerika y’Amajyepfo. Bakoreshwaga n’ibihugu bikomeye […] byari bimaze kubona ubwigenge cyangwa ibihugu byabushakaga.”

Dr. Mulefu yavuze ko amategeko ya mbere ahana abacancuro yashyizweho n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ariko yemerwa n’ibihugu 32 muri 55 bigize Afurika.

Yavuze ko aya mategeko yaje gushyirwaho n’Umuryango w’Abibumbye, na bwo yemerwa n’ibihugu 37 gusa mu 193 byari biwugize, asobanura ko n’ingingo ya 47 y’Amasezerano Mpuzamahanga agenga Intambara y’i Geneva idashyigikira ubucancuro.

Nubwo aya mategeko yose ahana abacanshuro, kuyakurikiza bisa n’ibikigoye kuko ibihugu bimwe bitayemera ndetse hari n’umuvuno mushya wo gukoresha ibigo byigenga bitanga serivisi nk’iz’abacancuro ariko mu buryo buteruye.

Ati “Haje icyitwa amasosiyete atanga serivisi za gisirikare n’iz’umutekano. Ibihugu bikomeye byarayayobotse kuko batanga urugero nko mu ntambara Amerika yarwanye muri Afghanistan na Iraq. Muri izo ntambara byageze ubwo abasirikare b’abanyabiraka baruta aba Amerika. Byabaye ubucuruzi kandi no gushaka inyungu byagumyeho.”

Dr. Mulefu yasobanuye ko kubera iyo mpamvu, bigoye guhana abacancuro n’ibikorwa bakora kuko hari ibihugu bikomeye bishobora kubakoresha ngo bajye kurinda inyungu zabyo mu bindi bihugu.

Tariki ya 29 Mutarama 2025, umutwe witwaje intwaro wa M23 wirukanye abacancuro 280 bifatanyaga n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Bamwe muri bo ni abakomoka muri Romania babaye mu mutwe w’Ingabo z’u Bufaransa zikorera mu mahanga.

Uyu munyamategeko yasobanuye ko ushobora gusanga aba bacancuro batarakoreraga mu nyungu za RDC nk’izijyanye n’ubucuruzi, nubwo byitwa ko leta y’iki gihugu ari yo yabahaye akazi.

At “Nk’ubu urebye abacancuro bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abenshi baturuka mu burasirazuba bw’u Burayi. Abo bantu kugira ngo umenye igihugu baturukamo biragoye. Ikindi ubu ushobora gusanga abari muri Congo bakorera inyungu z’ikindi gihugu badakomokamo kandi kitari icyo sosiyete bakorera ibarizwamo.”

Yakomeje ati “Igihugu gikomeye gishobora kuba gifite inyungu z’ubucuruzi muri Congo, kikagirana amasezerano na yo noneho abacancuro bariyo bakarwana ku nyungu z’icyo gihugu kurusha uko barwana ku za Congo.”

Dr. Mulefu yavuze ko nubwo ibikorwa by’abacancuro ubwabwo ari icyaha, guhana abacancuro utazi igihugu bakomokamo na cyo gitandukanye n’icyabahaye akazi cyangwa icyo sosiyete bakorera ibarizwamo, bikomeje kuba ihurizo.

Yatanze urugero ati “Mu buryo bw’amategeko kubakurikirana biragoye. Byakoroha gusa Congo ivuze ngo ngiye kubakurikirana kandi ntiyabakurikirana ari yo yabazanye.”

Ikindi kiba imbogamizi mu guhana ubucancuro, nk’uko yakomeje abisobanura, ni amategeko mpuzamahanga y’intambara kuko amenshi areba cyane igihugu kirwana n’ikindi kurusha leta irwana n’umutwe witwaje intwaro.

Dr. Mulefu yasobanuye ko mu gihe Leta ihanganye n’umutwe witwaje intwaro w’abenegihugu, biba bigoye kumenya amategeko uheraho uhana abacancuro kuko buri gihugu kiba gifite amategeko yacyo.

Abacancuro 280 bakoreraga mu Burasirazuba bwa RDC baherutse gucyurwa
Dr. Mulefu yagaragaje ko guhana abacancuro bigoye kuko amategeko abahana atemerwa na bimwe mu bihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .