Musonera Germain yatawe muri yombi ku wa 21 Kanama 2024, akekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo witwa Kayihura Jean Marie Vianney, wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, yatangarije IGIHE ko dosiye ye yamaze gutunganywa ikanoherezwa mu Bushinjacyaha ku wa 26 Kanama 2024.
Yagize ati “Ku wa 26 Kanama 2024 dosiye iregwamo Musonera Germain yoherejwe mu Bushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rwa Kiyumba aho akekwa kuba yarakoreye icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu cyahoze ari komini Nyabikenke.”
Bikekwa ko icyaha akurikiranyweho yagikoreye mu yahoze ari Komini ya Nyabikenke ubu hakaba ari mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!