RIB yatangaje ko dosiye y’abo bafashwe yamaze gukorwa ku itariki 3 Werurwe 2025 ishyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo baryozwe ibyo bakurikiranyweho.
Ku wa 24 Gashyantare 2025 ni bwo Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli yitwa ‘Moshions’ abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko yatewe ‘n’agatsiko k’abicanyi’ bamwicira imbwa na we basiga bamukomerekeje bikomeye.
Ibyo bayabereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Gataraga, aho Turahirwa ari kubaka inzu. Amakuru avuga ko ubwo yari avuye aho ari kubaka, imbwa ye yasatiriye intama z’abaturage noneho mu kuyihunga zica ibiziriko ziruka zica mu mirima yabo.
Nyuma ba nyiri iyo mirima ngo bashatse kunguka muri Turahirwa bamubwira ko abishyura arabyanga bituma bashyamirana baramusingira noneho imbwa ye ishatse kumutabara barayica.
RIB yatangarije IGIHE ko kuri iyo tariki ya 23 Gashyantare 2025, Sitasiyo yayo ya Busogo mu Karere ka Musanze yakiriye ikirego cyatanzwe na Turahirwa Moses w’imyaka 34 na Nzaramyabera Christian w’imyaka 29, barega abantu batandukanye ko babakubise ndetse bakica imbwa ya Turahirwa.
Nyuma yo kwakira icyo kirego iperereza ryarakozwe hakaba hamaze gufatwa abantu bane mu bacyekwa bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, gufata nabi amatungo no kuyakomeretsa cyangwa kuyica.
Harimo kandi Umukuru w’Umudugudu ibyo byabereyemo ukurikiranyweho icyaha cyo kwirengangiza gutabara umuntu uri mu kaga kuko byabaye ahari ariko ntiyagira icyo abikoraho.
Iperereza rirakomeje ngo n’abandi babigizemo uruhare bagahita batoroka nyuma yo gukora icyo cyaha.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!