Tariki ya 20 Mutarama 2023 ni bwo ibyaha aba bafana batandatu bakurikiranyweho byakozwe. Hari ku mukino w’Umunsi wa 16 wa Shampiyona, Gasogi United yakiriyemo Kiyovu Sports kuri Stade Bugesera, warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.
Abafana ba Kiyovu Sports ntibishimiye imisifurire kugeza aho batangiye gutuka Mukansanga wari umusifuzi wo hagati, bamubwira ko "akecuye", abandi bakamwita "Malaya" ndetse n’izindi mvugo z’ivangura.
Umukino urangiye, bamwe muri bo bageze n’aho bashaka kumusagarira, ariko abashinzwe umutekano ku kibuga barabakumira.
Iyi myitwarire idahwitse yanenzwe na benshi kuva ku bafana ba Kiyovu Sports, abayobozi bayo kugera no ku Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, FERWAFA.
Nyuma y’igihe gito umukino ubaye, RIB ni bwo yinjiye muri iki kibazo ndetse ku wa 26 Mutarama 2023 yataye muri yombi abafana batandatu.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko dosiye y’aba bafana yoherejwe mu Bushinjacyaha.
Yagize ati "Dosiye yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha kugira ngo ikomeze gukurikiranwa mu nzira z’ubutabera.’"
Dosiye y’aba bafana yoherejwe mu Bushinjacyaha mu gihe hari amakuru yahwihwiswaga ko Umusifuzi Mukansanga yatanze imbabazi ku bafana bamututse; bamwe bakaba babishingiragaho bagaragaza ko bashobora kurekurwa.
Dr Murangira yagize ati "Gutanga imbabazi ni kimwe no gukurikirana icyaha ni ikindi. Icyaha kiri mu byaha nshinjabyaha ntigikorerwa umuntu umwe, gikorerwa rubanda. Kubabarirwa n’uwo wakoreye icyaha ntibikuraho ikurikiranacyaha."
RIB yasabye abafana kujya bitwararika mu gihe bari ku bibuga birinda ko basagarira abandi.
Dr Murangira yakomeje asaba abakunzi ba ruhago ndetse n’indi mikino itandukanye "kujya bafana imikino neza birinda gusagarira abandi; gukora ibikorwa bigize ibyaha ndetse no kwirinda gukoresha imvugo zigize ibyaha; kuko byica kandi bikabangamira ibyishimo bya bamwe."
Dosiye y’abafana ba Kiyovu Sports yoherejwe mu Bushinjacyaha nyuma y’umunsi umwe Komisiyo y’Imyitwarire muri FERWAFA itangaje ko yahanishije Kiyovu Sports kwakira umukino umwe nta bafana bari ku kibuga.
Aba bafana bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icy’Ivangura gihanishwa ingingo ya 163 iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.
Icya kabiri bakurikiranyweho ni icyo gutukana mu ruhame. Ugihamijwe ahanishwa ingingo ya 161 gihanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi 15 ariko kitarenze amezi abiri n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 100.000 Frw ariko atarenze 200.000 Frw; imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze 15 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!