00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dosiye iregwamo Hategekimana wavuze ko yahawe itegeko ryo kwica Pst Théogène, yagejejwe mu Bushinjacyaha

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 May 2024 saa 02:06
Yasuwe :

Dosiye iregwamo Hategekimana Emmanuel [wagaragaye ku rubuga rwa YouTube asobanura ko ari mu bantu bahawe inshingano zo kwica Pasiteri Niyonshuti Théogène wari uzwi nka ‘Inzahuke’] n’abayobozi b’amashene atatu ya Youtube arimo Impanuro TV, Imanarihari TV na Urugendo Online TV yashyikirijwe Ubushinjacyaha, nk’uko twabihamirijwe n’Umuvugizi wa RIB.

Hategekimana Emmanuel yagaragaye ku rubuga rwa YouTube ari gusobanura ko ari mu bantu bahawe inshingano zo kwica Pasiteri Niyonshuti Théogène wari uzwi nka ‘Inzahuke,’ akabikora hifashishijwe imbaraga z’ikuzimu.

Ubwo Hategekimana yari mu kiganiro, yagaragaje ko yabaga ikuzimu bakajya bamwohereza ku isi kwica abantu banyuranye, akavuga ko ari ko byagenze kuri Pasiteri Théogène.

Mu kiganiro cy’isaha n’iminota 15 n’amasegonda 17 kiri ku muyoboro witwa Impanuro TV, avugamo amagambo menshi asobanura uko ikuzimu bamwohereje, bagateza impanuka kandi ko atagombaga kuyirengaho kuko byari byanzuwe.

Benshi ku mbuga nkoranyambaga bahise bakomeza kugaragaza ko amagambo Hategekimana yakoresheje agize icyaha kandi ko yari akwiye gukurikiranwa.

Hategekimana Emmanuel akurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha mu gihe Kwizera Pacifique nyiri Impanuro TV, Imanirahari Pascal nyiri Imanirahari TV na Mushinzimana Samuel nyiri Urugendo online TV bakurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha.

Ingingo ya 39 y’Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga isobanura ko umuntu wese ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.

Ingingo ya kabiri y’Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange isobanura ko icyitso ari umuntu wafashije uwakoze icyaha mu byagiteguye, bigaragarira muri kimwe mu bikorwa birimo ufasha uwakoze icyaha mu byagiteguye, mu byoroheje imikorere yacyo cyangwa mu byakinononsoye kandi yarabikoze abizi, cyangwa uwashishikaje uwakoze icyaha.

Uwakoze iki cyaha aramutse agihamijwe n’urukiko ahabwa igihano hakurikijwe ibihano itegeko riteganyiriza uwakoze icyaha.

Dr. Murangira B. Thierry Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) yavuze ko muri iyi minsi abantu benshi bitabiriye gukoresha imbuga nkoranyambaga, akebura abakoreraho ibikorwa bigize ibyaha babishakiramo ubwamamare cyangwa kugwiza ababareba.

Ati “Gushaka kwamamara biciye mu nzira mbi, nibyo koko bishobora gufasha kwamamara no kumenyekana, ariko ni iby’igihe gito kandi akenshi bikurikirwa n’ingaruka mbi zo gutakaza icyubahiro muri bagenzi bawe ndetse n’ingaruka zo kugongana n’amategeko.”

Umuvugizi wa RIB yavuze ko uru rwego ruburira ba nyiri imiyoboro ya Youtube baha rugari abantu bagakora ibyaha barangiza bakabitangaza, ahamya ko bazajya bakurikiranwa ku cyaha cyo kuba umufatanyacyaha cyangwa kuba icyitso.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bagiriwe inama yo kwita kubyo amategeko ateganya mu bijyanye no kurwanya ibyaha bikorwa hifashijwe ikoranabuhanga kuko zitabereyeho gukorerwaho ibyaha.

Bimwe mu byaha RIB yagaragaje ko bikomeje kwiganza ku mbuga nkoranyambaga harimo gutangaza amakuru y’ibihuha, gushyira ahagaragara amashusho y’urukozasoni, gutukana mu ruhame, kubuza amahwemo, kwiyitirira umwirondoro n’ibindi byinshi.

Dr. Murangira B. Thierry, kandi yavuze ko imbuga nkoranyambaga zitakagombye gukoreshwa mu kwamamaza ibikorwa by’ubwomanzi cyangwa ibikorwa bitarimo indangagaciro kuko akenshi aribyo bihembera ibyaha bihakorerwa.

Dosiye iregwamo Hategekimana wavuze ko yahawe itegeko ryo kwica Pst Théogène, yagejejwe mu Bushinjacyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .