00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yahakanye gupfobya Jenoside! Charles Onana yageze mu rukiko yigira nyoni nyinshi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 8 October 2024 saa 07:34
Yasuwe :

Umunya-Cameroun ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Charles Onana, ushinjwa guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yageze imbere y’urukiko ahakana ibyo gupfobya Jenoside, yemeza ko iyakorewe Abatutsi ari ukuri kudashidikanywaho.

Urubanza rwe rwatangiye kuburanishirizwa mu Bufaransa ku wa 7 Ukwakira 2024.

Onana yarezwe n’imiryango irimo Survie ugizwe n’abarokotse jenoside, uw’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, ishami rya IBUKA muri iki gihugu n’ihuriro CPCR riharanira kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside bahungiye mu Bufaransa.

Iki kirego gishingiye ku gitabo cya Onana yise “Rwanda, la vérité sur l’Opération Turquoise: Quand les archives parles” cyasohotse tariki ya 30 Ukwakira 2019, aho yagaragazaga ko nta mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wabayeho, kandi ko na yo ubwayo itabaye, agahamya ko u Rwanda rwabeshye amahanga.

Ku wa Mbere ubwo yari imbere y’abacamanza, Charles Onana yavuze ko adahakana ko hari icyaha cya Jenoside.

Yagize ati “Ntabwo mpakana Jenoside nta n’ubwo nzigera mbikora.”
Yongeyeho ko “Jenoside yakorewe Abatutsi ni ukuri kudashidikanywaho. Ahubwo bari kunshyiraho umugambi ntigeze ngira.”

Ibyo yavuze ariko bitandukanye n’ibyo yanditse mu bitabo bye kuko yakunze kumvikana ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi akanayipfobya ntatinye no kubyandika mu bitabo.

Charles Onana we yanditse ko kuvuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’ubutegetsi bw’Abahutu ari umugambi w’ubugambanyi kandi ko ari cyo kinyoma cy’ikinyejana cya 20 cyabayeho.

Ni ibintu ariko avuga yirengagije ko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, Inkiko zo mu Bufaransa n’u Bubiligi ndetse n’izo mu Rwanda hari benshi zahamije icyo cyaha ndetse kuri ubu bari kurangiza ibihano byabo.

Muri uru rubanza Charles Onana yahamagaye abatangabuhamya bagera kuri 20 barimo abahoze ari abasirikare bakuru b’Abafaransa n’ab’u Rwanda.

Ku rundi ruhande ariko sosiyete sivile na yo yasabye ko habaho ubuhamya bw’abahanga n’inzobere mu mateka kugira ngo banasobanure byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’u Rwanda muri rusange.

Biteganyijwe ko abatangabuhamya bakomeje kumvwa kuzageza ku wa Gatanu w’iki cyumweru tariki ya 11 Ukwakira 2024 ari nabwo urubanza ruzasozwa.

Muri rusange hazumvwa abatangabuhamya barenga 50 barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga, ku ruhande rw’abashinja n’abashinjura.

Umunyamategeko Me Andre Martin Karongozi aherutse gutangaza ko mu gihe Charles Onana yaba ahamwe n’icyaha byaba urugero rwiza no ku bandi bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Charles Onana mu rukiko yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukuri kudashidikanywaho bitandukanye n'ibyo amaze igihe avuga
Ubwo Charles Onana yageraga ku rukiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .