00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Charles Onana yajuririye icyemezo kimuhamya guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 18 April 2025 saa 09:49
Yasuwe :

Umushakashatsi Charles Onana wahamijwe n’Urukiko rwo mu Bufaransa ibyaha yari akurikiranyweho bifitanye isano no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yajuririye icyo cyemezo.

Urukiko rwo mu Bufaransa rwahamije Charles Onana ibyo byaha ku wa 9 Ukuboza 2024.

Ni ibyaha yakoze abinyujije mu gitabo yasohoye tariki ya 30 Ukwakira 2019, gifite umutwe ugira uti “Rwanda, la vérité sur l’Opération Turquoise: Quand les archives parlent”.

Muri urwo rubanza hasuzumwe ibibazo by’ingenzi birimo icyo Opération Turquoise yakozwe n’ingabo z’u Bufaransa yari igamije no kuba harabaye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se niba utarabaye.

Ni urubanza rwitabiriwe n’abantu benshi, barimo Abanyarwanda bari ku ruhande rw’abarega n’uregwa. Harimo kandi n’abakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari bashyigikiye Onana.

Urukiko rwaje gutegeka Charles Onana kwishyura ihazabu y’Amayero 7400 mu minsi itarenze 120. Damien Serieyx wakosoye iki gitabo na we yaciwe ihazabu y’Amayero 5000.

Onana na Serieyx kandi bategetswe guha indishyi y’ibihumbi 11 by’Amayero imiryango itandukanye yatanze ikirego, arimo 1000 bazaha IBUKA France, 2000 azahabwa LICRA, 2000 azahabwa CRF, 2000 bazaha CPCR, 2000 bazaha Survie, 1000 bazaha FIDH na 1000 bazaha LDH.

Nyuma y’aho Urukiko rwa Paris ruhamije Onana ibi byaha, abamwunganira ntibanyuzwe. Bavuze ko biteguye kujuririra uyu mwanzuro.

Ubwo Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda yibukaka abari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Ambasaderi Antoine Anfré, yavuze ko igihugu cye gishyize imbaraga mu kugeza imbere y’ubutabera abakekwaho ibyaha bya Jenoside.

Yagaragaje ko nubwo ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kubaho, ibihugu bikwiye guhana abagaragarwaho nayo nk’uko u Bufaransa bwabikoze kuri Charles Onana wabaye umuntu wa mbere utari umunyarwanda wahamijwe ibyaha nk’ibyo.

Ambasaderi Antoine Anfré ni na we wagaragaje ko Charles Onana yamaze kujuririra icyemezo kimuhamya icyaha bityo ko hategerejwe kureba icyo urukiko ruzanzura mu bujurira.

Abanyamategeko bari bagaragaje ko icyo cyemezo cyo guhamya Onana ibyo byaha, gikwiriye kubera urugero rwiza n’abandi bagize u Bufaransa indiri y’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amb. Antoine Anfré na we yashimangiye ko igihugu cye kitazemera kuba indiri y’abakora ibyaha nk’ibyo n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya.

Charles Onana yamaze kujurira icyemezo kimuhamya guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .