00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byinshi kuri dosiye iregwamo Ndagijimana wari Gitifu wa Mbogo muri Rulindo, watawe muri yombi na RIB

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 13 November 2024 saa 12:56
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo, Ndagijimana Frodouard.

Ku mugoroba wo ku wa 12 Ugushyingo 2024 ni bwo Ndagijimana yavuze ku mbuga nkoranyambaga atabaza ko hari abantu bagose urugo rwe bagiye kumuta muri yombi kandi ngo bagiye kumufungira i Kigali.

Kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2024, IGIHE yagiranye ikiganiro cyihariye n’Umuvugizi w’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, ava imuzi imiterere ya dosiye ya Ndagijimana n’uburyo yatawe muri yombi.

IGIHE yamenye amakuru avuga ko RIB yafunze Ndagijimana Frodouard wahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo muri Rulindo. Ayo makuru yaba ari ukuri?

Ndagijimana Frodouard wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbongo, yafashwe ejo tariki 12 Ugushyingo 2024, afatanwa na Mporanyimana Eugene wari icyitso cye. Mporanyimana Eugene ufite imyaka 54 asanzwe ari umuyobozi w’ishuri rya G.S Rutabo.

Bakurikiranyweho ibyaha bikurikira; Gutanga indonke kugira ngo uwakorewe icyaha yivuguruze mu mvugo yatanze mu butabera, koshya abitabajwe mu Nzego z’Ubutabera no gucura umugambi wo gukora icyaha.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Kicukiro na Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje ngo bakorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ese ibyo byaha iperereza rigaragaza ko yaba yarabikoze ate?

Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Ndagijimana yitabaje Mporanyimana Eugene bivugwa ko yari inshuti ye kugira ngo bashake uko babona ikimenyetso cyayobya Urukiko ku cyaha yaregwaga cyo gusambanya umwana w’imyaka 15.

Ni bwo rero bacuze umugambi wo gushaka uwo mwana wasambanyijwe na Ndagijimana Frodouard, bamuha amafaranga 50.000 Frw ngo akore inyandiko yivuguruza ivuga ko atamusambanyije, ngo Ndagijimana azayikoreshe mu Rukiko.

Mporanyimana yashatse koko wa mwana wasambanyijwe amukoresha ya nyandiko afatirwa mu cyuho. Nyuma yo gufatwa, ni bwo hafashwe Ndagijimana Frodouard bimaze kugaragara ko bari mu mugambi umwe wo gutanga ruswa, koshya no gushyiraho igitutu uwakorewe icyaha.

Twari tumaze iminsi twumva afitanye amakimbirane na Meya, hari aho bihuriye?

Oya, ntaho bihuriye na gato. Kugira ngo byumvikane neza, Uyu Ndagijimana Frodouard yari asanzwe akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana.
Ngira ngo niba wibuka neza, mu Ugushyingo, 2023, yafashwe akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana, amushukishije kuzamuhindurira amazina, Ikirego cyarakomeje, Urukiko ruza kumurekura by’agateganyo."

"Yagombaga kuzaburana mu mizi tariki ya 18 Ukuboza, 2024. Nk’umuntu rero wari uzi neza icyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umwana, yagerageje gushaka uko yayobya urukiko, ariko ikigaragara ni uko uwo mugambi utamuhiriye, kuko ari ibikorwa bigize ibyaha, kandi akaba yabifatiwemo."

Uwaba yibwira ko mu gukemura amakimbirane hagati ye na Meya inzego zihisemo kumufunga, mwamubwira iki?

Twamubwira ko ibyo byaba atari ukuri, kuko ntaho bihuriye. Ndagijimana Frodouard, akurikiranyweho ibyaha yakoze umwaka ushize mu Ugushyingo-2023, ni mbere y’uko ibyo bibazo uvuga afitanye na Meya bitangira.

Kandi ibyo bibazo uvuga afitanye na meya ni ibibazo bijyanye n’imiyoborere kandi bikemurwa mu nzira z’imiyoborere. Simbona rero impamvu ibyo byahuzwa n’ibirego yari asanzwe afite, ndetse akurikiranyweho mu rukiko kandi yakoze mbere.

Ikindi kandi niba wumvise neza, Urukiko rwamurekuye by’abagateganyo ku cyaha cyo gusambanya umwana nk’uko nabikubwiye yagombaga kuburana mu mizi tariki 18 Ukuboza 2024. Icyo ni cyo kigomba kumvikana, na ho ikinyuranye n’icyo cyaba kigamije kuyobya ukuri.

Ubwo ku birebana n’ibihano ho bihagaze bite?

Ibyaha uwari Umunyamabanga Nshingwabikora w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo akurikiranyweho, gutanga indonke icyaha giteganwa n’ingingo ya kane y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Akurikiranyweho kandi koshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera, icyaha giteganwa n’ingingo ya 258 y’itegeko n068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo ngingo ivuga ko umuntu wese woshya umutangabuhamya, umuhanga cyangwa umusemuzi witabajwe n’inkiko kuvuga ibinyoma, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500.000 Frw ariko atarenze miliyoni imwe Frw.

Hari kandi icyaha cyo gucura umugambi wo gukora icyaha giteganwa n’ingingo ya 20 y’itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano giteganyirijwe icyaha cyacuriwe umugambi.

Turabibutsa ko Ndagijimana yamenyekanye cyane binyuze mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugirana ikibazo na Meya w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith.

Byatewe ahanini no kuba umuyobozi w’akarere yarirukanye mu kazi Ndagijimana ariko undi agaragaza ko yarenganyijwe ndetse aranarenganurwa ubuyobozi bw’akarere busabwa kumusubiza mu kazi.

Ibyo byaje no gukorwa Ndagijimana asubizwa mu kazi ariko ahindurirwa inshingano noneho agirwa Umujyanana wa Meya w’Akarere ka Rulindo aho gusubira kuyobora umurenge.

Ibaruwa imusubiza mu kazi muri izo nshingano nshya yayihawe ku itariki 4 Ugushyingo 2024 ariko nyuma y’iminsi ibiri aza kwandikirwa indi na Meya abereye umujyanama amusaba ibisobanuro.

RIB yataye muri yombi uwari Gitifu wa Mbogo mu Karere ka Rulindo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .