00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byahishuwe ko Hategekimana wavuze ko yatumwe kwica Pasiteri Niyonshuti Théogène yashakaga kumenyekana

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 26 May 2024 saa 04:36
Yasuwe :

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yahishuye ko Hategekimana Emmanuel wigambye ko yatumwe na Satani kwica Pasiteri Niyonshuti Théogène wamenyekanye nk’Inzahuke, yashakaga kumenyekana.

Pasiteri Niyonshuti wari mu bavugabutumwa bakunzwe mu Rwanda yitabye Imana muri Kamena 2023, azize impanuka y’imodoka. Icyo gihe yari ageze i Kabale muri Uganda, ajya mu Rwanda.

Nyuma y’igihe kijya kugera ku mwaka uyu muvugabutumwa apfuye, ku muyoboro wa YouTube hagaragaye Hategekimana avuga ko we n’abandi bagenzi be batumwaga na Satani kuza kwica abantu ku Isi kandi ngo nta washoboraga kubacika.

Yabisobanuye atya “Twari dufite misiyo y’abapasiteri 10. Ahantu twari twapanze ko araza gupfira ni ku gasitasiyo kuko n’ubundi yagiye iriya ku mipangu yacu. Nta kintu twashakaga ngo cyange, byari byapanzwe mu Isi y’umwijima. Uko byari kugenda kose, ntabwo yari gucika ngo bikunde. Kuko yagerageje no kuyihunga.”

Kuri uyu wa 25 Gicurasi 2024, byamenyekanye ko RIB yamaze guta muri yombi Hategekimana, imukurikiranyeho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha.

Ubwo Dr Murangira yabazwaga ku mbuga nkoranyambaga uko byagenze kugira ngo amagambo ya Hategekimana ahuzwe n’icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha, yasobanuye ko byatewe n’uko ukekwa yasobanuye ko ibyo yavuze atari ukuri, ahubwo ngo yashakaga kumenyekana.

Dr Murangira yagize ati “Mu ibazwa rya Hategekimana Emmanuel, yasobanuye ko ibyo yatangaje atari byo, ahubwo ngo yashakaga kumenyekana. Ibyo bikorwa rero ubisesenguye wifashishije ingingo z’amategeko, usanga ‘yaratangaje ibihuha’. Ni cyo cyaha akurikiranweho.”

Icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha gihanwa n’ingingo ya 39 y’Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoresha ikoranabuhanga.

Iyi ngingo ivuga ko uwo urukiko ruhamije iki cyaha, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.

Nk'uko Dr Murangira yabivuze, Hategekimana yabwiye ubugenzacyaha ko ibyo yavuze bitari byo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .