00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byagenze bite ngo Twagirayezu ahamwe n’icyaha cya Jenoside yari yagizweho umwere?

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 9 August 2024 saa 01:40
Yasuwe :

Urukiko rw’Ubujurire ruherutse guhamya Twagirayezu Wenceslas woherejwe mu Rwanda avuye muri Denmark icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa igifungo cy’imyaka 20.

Ni nyuma y’uko Urukiko Rukuru urugereko ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruherereye i Nyanza rwari rwamugize umwere kuri icyo cyaha, ruvuga ko Ubushinjacyaha butabashije kugaragaza ibimenyetso by’uko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga Twagirayezu yari mu Rwanda.

Bwahise bujuririra icyo cyemezo mu Rukiko rw’Ubujurire rugaragaza ko Urukiko Rukuru rwakoze amakosa mu gufata icyemezo gishingiye ku miburanira ya sinari mpari yifashishijwe na Twagirayezu Wenceslas.

Urukiko rw’Ubujurire rwagaragaje ko mu gihe umuburanyi yakoresheje imiburanire ya sinari mpari afite inshingano zo kugaragaza ibimenyetso bifatika bigaragaza ko atari ahari naho Ubushinjacyaha bukagaragaza ibimenyetso bidashidikanywaho ko ibyaha akurikiranyweho yabikoze.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko urukiko rwirengagije imvugo za Twagirayezu yavuze ubwo yasabaga ubuhungiro muri Denmark, aho yagaragaje ko muri icyo gihe cya Jenoside yari mu Rwanda ariko rukirinda gusesengura izo mvugo.

Bugaragaza ko inyandiko mvugo ya Twagirayezu Wenceslas yo ku wa 28 Kanama 2002 yakorewe muri Denmark yiyemereye ko yasobanuye ko nk’Umuhutu, yashyigikiye Interahamwe, ko ariko nta bikorwa yigeze azikorera, ko atigeze ajya mu bikorwa bya gisirikare Interahamwe zakoze mu gihe cy’intambara cyangwa ibyo zari zirimo gukora muri icyo gihe yabazwaga.

Ubwo yabazwaga aho yari ari hagati ya Mutarama na Nyakanga 1994, Twagirayezu yasobanuye ko yabaga muri Gisenyi mu Rwanda, aho yigishaga Imibare mu ishuri ryisumbuye rya Collège y’Ababatisite ya Gacuba II, ko kuva mu mwaka wa 1994 kugeza mu wa 1996, yabaga mu nkambi y’impunzi ya Kibumba (UNHCR) muri région ya Kivu.

Urukiko rw’Ubujurire rusanga isesengura ryakozwe n’Urukiko Rukuru ritesha agaciro imvugo za Twagirayezu nta shingiro rifite kuko rwemeza ko iyo mvugo itafatwa nk’aho yemeraga ko yari mu Rwanda ku itariki ya 7, iya 8 n’iya 9 z’ukwezi kwa Mata 1994 ngo kuko yayivuze asubiza ku bibazo yabazwaga muri rusange birebana n’ubusabe bwe bw’ubuhingiro.

Rwemeje ko Twagirayezu yiyemereye nta gahato ko yari mu Rwanda kuva muri Mutarama kugera muri Nyakanga 1994 bivuze ko n’igihe jenoside yakorerwaga Abatutsi yari ahari.

Rugaragaza kandi ko kuba yarabivuze mu rwego rwo gusaba ubuhungiro, bitari kuba impamvu itesha agaciro ireme ry’ibyo yiyemereye kuko ahubwo bigaragaza ko ubwo yabyiyemereye ntacyo ashinjwa, nta nyungu yihariye abifitemo, ari byo bigaragaza ubuziranenge bw’iyo mvugo ye nk’ubuhamya.

Urukiko rw’Ubujurire kandi rugaragaza ko ibindi yasobanuye mu Rukiko ku bijyanye n’icyatumye abivuga atyo mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Denmark, yabikoze gusa mu rwego rwo kwirwanaho aho amariye kubona ko guhakana ko yari mu Rwanda ari byo afitemo inyungu.

Ikindi kigaragara ni uko Twagirayezu Wenceslas wireguza ko yari muri RDC nta rwandiko rw’inzira agaragaza bityo bikaba bitari gushingirwaho hemezwa ko atari ahari koko.

Ku birebana n’ubuhamya bwatanzwe kandi Urukiko rw’Ubujurire rwasanze butarahawe agaciro ku ingingo ivuga ko ubwo Jenoside yatangiraga Twagirayezu yari mu Rwanda.

Ikindi ngo kirengagijwe n’imvugo zigenekereza n’abavugaga ubuhamya bagaragaza ko bataherukanaga n’uregwa.

Urukiko rw’Ubujurire kandi rwasanze kuba abatangabuhamya Bakari Murefu Innocent na Lukando Manu barabwiye urukiko ko nta sano bafitanye n’uregwa nyamara mu nyandiko yabo bandikiye Minisiteri y’Ubutabera muri Denmark buri wese yaravuze ko ari mubyara we bitera gukemanga ukuri ku buhamya bwabo.

Urukiko rw’Ubujurire rusanga Urukiko Rukuru rwarakoze amakosa yo kwemeza ko abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha batazi Twagirayezu Wenceslas kuko ibyo rwabyemeje rubishingiye ku tuntu duto duto kandi iyo akaba atari impamvu yatuma ubuhamya buteshwa agaciro.

Urukiko rusanga abatangabuhamya uregwa yatanze harimo benshi batanze ubuhamya burimo inenge zikomeye zagombaga gutuma butizerwa kubera ko ibyo bagiye bemeza usanga mu by’ukuri bidashoboka.

Nyuma yo gusuzuma kandi ingingo irebana n’imikorere y’icyaha rwasanze Twagirayezu ahamwa n’icyaha cya Jenoside n’icyaha cyo kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Rwemeje ko urubanza rwaciwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambuka imbibe ku wa 11 Mutarama 2024 ruhindutse mu ngigo zarwo zose.

Rwemeje ko Twagirayezu Wenceslas ahamwa n’icyaha cya jenoside n’icyaha cyo kurimbura nk’icyaha kibasiye inyokomuntu agahanishwa igifungo cy’imyaka 20.

Twagirayezu yahamwe n’icyaha cya Jenoside mu Rukiko rw'Ubujurire
Twagirayezu yagejejwe mu Rwanda mu 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .