00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Busingye yasigiye Minisitiri w’Ubutabera Dr Ugirashebuja umukoro mu kurangiza imanza z’ibirarane

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 23 Nzeri 2021 saa 06:15
Yasuwe :
0 0

Busingye Johnston uherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza yahererekanyije ububasha na Dr Ugirashebuja Emmanuel uherutse kumusimbura ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta.

Uyu muhango wabereye ku Cyicaro cya Minisiteri y’Ubutabera kuri uyu wa Kane, tariki 23 Nzeri 2021, witabiriwe n’abayobozi bakuru muri iyi minisiteri n’ibigo biyishamikiyeho birimo Polisi y’Igihugu, Ubushinjacyaha Bukuru, Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa n’ibindi.

Busingye ucyuye igihe muri Minisiteri y’Ubutabera yari amaze imyaka isaga umunani ayobora, yavuze ko muri icyo gihe cyose hari byinshi byakozwe mu kubaka urwego rw’ubutabera mu Rwanda ariko hari ibigikenewe gushyirwamo imbaraga.

Yanashimye Umukuru w’Igihugu wamuhaye amahirwe yo gukorera u Rwanda n’Abanyarwanda mu rugendo rwo guhindura ubuzima bw’Igihugu.

Yakomeje agira ati "Ikindi ndashimishwa n’uko twafatanyije n’abandi bayobozi gukora akazi tukabona impinduka nziza, tukabona ibisubizo by’ibyo twakoze. Twese dufatanyije twagejeje ku Banyarwanda, ibyo byagaragajwe n’inzego zitandukanye zagiye zipima zikagaragaza ko ubutabera bw’u Rwanda buboneye kandi bukorera mu mucyo."

Busingye yavuze ko mu myaka umunani ishize yize byinshi kandi yiteguye kuzakomeza gukora neza inshingano nshya yahawe n’igihugu zo kugihagararira mu Bwongereza ariko akaba azajya anatanga inama mu gihe yitabajwe na Minisitiri mushya w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja.

Mu byo yishimira byakozwe harimo amavugurura atandukanye mu rwego rw’ubutabera aho hashyizweho Laboratwari y’Igihugu ipima ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu Butabera, Forensic Laboratory, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga ubutabera n’ibindi.

Dr Ugirashebuja Emmanuel yashimye Busingye wamubanjirije avuga ko na we azafatanya n’abandi mu kumukorera mu ngata no gukomeza guha Abanyarwanda ubutabera.

Ati “Hari politiki yo gukoresha ubuhuza mu kunga ababuranyi, ni politiki yari isanzweho ariko hari byinshi bizagenda binozwa. Hari n’izindi politiki ziri mu nshingano z’iyi minisiteri n’ibindi bizagenda byongerwamo imbaraga.”

Yakomeje agira ati “Ibijyanye n’imanza z’ibirarane nabyo ni ibintu tugomba kureba aho bigeze, hari byinshi byakozwe hari n’ibigomba gukorwa, ubwo ngubwo nabyo tuzabishyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo turebe ko byakorwa.”

Mu byo Busingye yasabye ko byakongerwamo imbaraga harimo gukomeza gukoresha ikoranabuhanga no kwibanda ku gutanga ubutabera bwunga mu Banyarwanda.

Raporo ya 2020 y’ishusho y’ubutabera mu Rwanda yerekana ko mu birego 17.550 byanyuze mu nama ntegurarubanza, ibingana na 864 (5%), ababuranyi babumvikanyeho bataburanye bisanzwe. Imanza zarangiriye muri iki cyiciro ziyongereyeho 1% ziva ku 854 zigera ku 864. Muri uyu mwaka, abacamanza bafashije ababuranyi kumvikana mu manza 61.

Iyo raporo yagaragaje ko mu mwaka ushize, igihe urubanza rwamaraga rutegereje kuburanishwa cyiyongereyeho amasaha atandatu ava kuri ane agera ku icumi ndetse n’ibirarane by’imanza byariyongereye.

Igaragaza ko igihe urubanza rumara rutegereje kuburanishwa cyabaye amezi 10 kivuye kuri ane mu mwaka ushize. Ibi ni ko byagenze no ku birarane kuko uyu mwaka byazamutseho 47% ugereranije n’umwaka ushize.

Mu Nkiko z’Ibanze, mu 2020/2021, abatanze ibirego 53.338 byaje bisangamo ibindi bigera kuri 2.071, biba 55.409. Ubwanditsi bumaze kubisuzuma, ibigera kuri 50.633 bwarabyanditse, naho 2.111 busanga bitujuje ibisabwa bisubizwa inyuma. Mu manza 50.633 harimo 39.420 zigomba kuburanishwa mu mizi na 11.214 zigomba kuburanishwa ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo.

Umwaka warangiye hari ibirego 2.851 bitegereje gusuzumwa ngo hafatwe icyemezo ku iyandikwa ryabyo. Muri izi nkiko, ibirego byavuye kuri 54.740 bigera ku 53.338.

Busingye Johnston (hagati) uherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza yahererekanyije ububasha na Dr Ugirashebuja Emmanuel wamusimbuye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera
Babanje gushyira umukono ku nyandiko z'ihererekanyabubasha
Dr Ugirashebuja Emmanuel yijeje ko we n'abo bazafatanya bazakomeza guha Abanyarwanda ubutabera bunoze
Uyu muhango wabereye ku Cyicaro cya Minisiteri y’Ubutabera
Busingye Johnston (iburyo) na Dr Ugirashebuja Emmanuel wamusimbuye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera bafashe ifoto y'urwibutso
Nyuma y'uyu muhango hafashwe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .