00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Meya na Gitifu bahamagajwe mu rubanza Visi Meya ashinjwamo kunyereza umutungo

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 22 Nzeri 2021 saa 03:52
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwumvise ubuhamya bwa Meya n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa b’Akarere ka Burera mu rubanza Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Manirafasha Jean de la Paix na bagenzi be bane baregwamo ibyaha byo kunyereza umutungo wa leta bakoze mu bihe bitandukanye.

Muiburanisha ryabaye ku wa 17 Kamena 2021, nibwo Urukiko rwanzuye ko Meya n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa b’Akarere ka Burera bahamagazwa bakazitaba ku wa 7 Nyakanga 2021 saa mbiri za mu gitondo ngo bisobanure kuko abaregwa bo bavugaga ko ibyo bakoze babitegetswe n’Akarere ariko ntibereke urukiko icyemeza ko babitegetswe koko.

Kuri iyo tariki ya 7 Nyakanga ntabwo abo bahamagajwe bumviswe kuko icyo gihe Akarere ka Musanze n’utundi turindwi na Burera irimo bari muri gahunda ya Guma mu Rugo yari igamije kugababanya ubukana bwa Covid-19 bwari bwazamutse.

Abo bayobozi bumviswe kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021 ariko na bwo urubanza rwimurirwa kuwa Kane tariki 23 Nzeri 2021 nyuma yo kutanyurwa n’ibisobanuro byatanzwe n’abo bayobozi.

Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Burera areganwa na bagenzi be bane ari bo Habimana Fidèle, Dusengemungu Emmanuel, Mbatezimana Anastase na Kwizera Emmanuel bafite inshingano zitandukanye mu Karere ka Burera.

Ubwo uru rubanza rwaburanishwaga mu mizi, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye ababuranyi igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri muntu.

Urukiko rwahaye ijambo ubushinjacyaha kugira ngo bubwire abayobozi ibyaha burega Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix na bagenzi be maze bugaragaza ko baregwa ibyaha bitatu ari byo gutanga amasoko mu buryo bunyuranije n’amategeko, gukoresha umutungo wa Leta nabi ndetse n’icyaha cy’itonesha , ubucuti , icyenewabo na ruswa aho bwagaragaje ko mu murenge wa Rugarama hatanzwe isoko rya 5.402.596 Frw yo kugura ibikoresho byagombaga guhabwa abaturage bari bimuwe mu birwa bya Burera bagatuzwa mu mudugudu wa Rurembo.

Ubushinjacyaha bwakomeje bugaragaza ko isoko rya kabiri ryatangiwe mu Murenge wa Butaro wayoborwaga na Manirafasha Jean de la Paix , ahubatswe Umudugudu wa Mulindi ikiraro cy’inka hakagurwa n’ibikoresho byahawe abaturage b’uwo mudugudu, byose bigatwara agera kuri 16.554. 524 Frw mu gihe na none Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix wayoboraga umurenge wa Bungwe yahaye isoko uwitwa Karambire Thierry ryo kubaka isoko riciriritse ( Mini Market) rya Banda rigatwara agera kuri 24.654.172 Frw ndetse agatanga n’andi asaga ibihumbi 506 hishyurwa abakozi bubatse ku kigo cy’amashuri cya Bishenyi.

Aha niho urukiko rwahereye rubaza Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal niba iryo tangwa ry’amasoko n’ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta byari mu bubasha bw’iyo mirenge maze abwira Urukiko ko ibyo gutanga ayo masoko nta bubasha babifitiye kuko kuko umurenge utari ufite ubwo bubasha kuko uba utemerewe isoko rya miliyoni 10.

Nyuma yo kumva ibisobanuro by’Umuyobozi w’Akarere, urukiko rwahaye umwanya Umunyamabanga Nshingwabikorwa Ibingira Frank , wari wahejwe mu rukiko kugira ngo na we agire icyo abwira urukiko ku bijyanye n’ibyo byaha biregwa Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix na bagenzi be, maze abwira Urukiko ko ari mushya mu karere ko ibyinshi atabizi gusa yemera ko isoko rya Mini Market rya Banda mu murenge wa Bungwe hari icyo ariziho kuko ryo ryubatswe ari mu mirimo.

Abajijwe n’urukiko niba iryo soko ryaratanzwe mu buryo bukurikije amategeko yavuze ko atibuka neza uko byakozwe kandi ko yaje atazi icyo ari bubazwe mu rukiko ari na yo mpamvu nta kintu yitwaje nk’ikimenyetso.

Habuze igisubizo , urukiko rwasanze ari ngomba kongera gusubika uru rubanza bityo rugashakirwa indi tariki kugira ngo ibikenerwa byose nk’ibimenyetso by’ibanze birimo amabwiriza agenga amasoko ya Leta, raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta , ibaruwa Manirafasha Jean de la Paix yandikiye akarere n’ibindi bishakishwe maze ku munsi w’iburanisha ritaha, abarebwa n’urubanza bazaze biteguye neza.

Urukiko rwahaye umwanya abarebwa n’uru rubanza ngo bihitiremo umunsi wo gusubukura urubanza ariko utazagira uwo ubangamira n’umwe maze biyemeza ko rwakwimurirwa ku wa 30 Nzeri 2021 saa munani ari na ho urukiko rwahereye rubyemeza gutyo mu ruhame.

Abaregwa bashinjwa gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gukoresha umutungo wa Leta icyo utateganyijwe, gufata icyemezo gifitanye isano n’itonesha, icyenewabo n’ubucuti byo byihariwe na Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix.

Abo bagabo bose ubwo baburanaga bahakanye ibyaha bakurikiranyweho ku gutanga isoko rya leta binyuranyije n’amategeko bitanyuze mu ipiganwa. Bavuze ko ibyo bakoze babisabwe n’Akarere ka Burera kubera ko ayo masoko yihutirwaga.

Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Mirenge ya Butaro, Bungwe yo mu Karere ka Burera mbere y’uko aba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Ingingo ya 10 mu Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, ivuga ko umuntu wese ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz’undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z’agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw’umurimo aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .