Urubanza rwa Nkunduwimye rwatangiye tariki ya 8 Mata 2024, aho aburanishwa ibyaha bya jenoside n’iby’intambara akekwaho gukorera muri Cyahafi, ahitwaga mu Gakinjiro mu mujyi wa Kigali. Rwakomeje humvwa abamuzi bafite ubuhamya ku myitwarire yamuranze by’umwihariko mbere no mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwo uyu mucuruzi yari agezweho ngo atange ubuhamya, yabuze, ahamagarwa ku murongo wa telefone. Urukiko rwasobanuye ko yasubije ko afite ubwoba bwo kuvuga kuko asanzwe akorera ubucuruzi mu Rwanda, kandi ngo ntazi Nkunduwimye ku buryo yamuvugaho.
Ubwo Polisi yari imaze kumugeza mu rukiko mu masaha y’ikigoroba, yahawe umwanya, asobanura akazi yakoraga nk’uwahoze mu ngabo zari iz’u Rwanda (Ex-FAR) karimo kurinda umutekano wo ku kiraro cya Nyabarongo.
Nyuma yaho, uwunganira Nkunduwimye yamenyesheje uyu mutangabuhamya ko urukiko rwavuze ko yanze gutanga ubuhamya kuko afite “ubwoba bwo kuzasubira mu Rwanda”, asubiza ko uwamuhamagaye kuri telefone yamwumvise nabi.
Yagize ati “Uwampamagaye kuri telefone yabyumvise nabi. Nta bwoba nari mfite ahubwo ni uko nari mu kazi kandi numvaga mfite uburenganzira bwo kutaza. Ni byo koko njya mu Rwanda kenshi kuko n’ubucuruzi bwanjye ni ho mbukorera ariko nta bwoba nari mfite bwo gutanga ubuhamya.”
Uyu munyamategeko yongeye kubaza uyu mutangabuhamya niba yatinyaga ko urukiko rumubaza niba hari ibyaha Nkunduwimye yakoze, asubiza ati “Yaba yarabikoze cyangwa atarabikoze, njye sinari muzi, icyo ndeba ni akazi kanjye.”
Ubuhamya kuri Nkunduwimye buzakomeza kugeza tariki ya 23 Gicurasi 2024. Biteganyijwe ko urubanza rwose ruzarangira tariki ya 3 Kamena 2024, hategerezwe umwanzuro w’urukiko.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!