00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruxelles: Nkunduwimye yatunguwe n’umutangabuhamya wamwihakanye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 22 May 2024 saa 10:47
Yasuwe :

Nkunduwimye Emmanuel uri kuburana ibyaha bya Jenoside n’iby’intambara mu rukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi, yatunguwe n’uwavuze ko nta makuru amufiteho kandi yari yamwitabaje ngo atange ubuhamya ku myitwarire ye.

Uyu mutangabuhamya w’imyaka 67 y’amavuko ni umwe mu bo Nkunduwimye yasabye kumutangaho ubuhamya. Kuri uyu wa 21 Gicurasi 2024, yabajijwe niba azi uregwa, asubiza ko yumvise ko yabaga ari kumwe na George Rutaganda wari Visi Perezida w’Interahamwe.

Urukiko rwabajije uyu mutangabuhamya niba azi impamvu Nkunduwimye yamusabye kujya gutanga ubuhamya, asobanura ko atayizi kuko “nta kintu” amuziho. Ati “Simbizi. Bansabye gutanga ubuhamya.”

Yabajijwe niba yaratanze ubuhamya mu rubanza rwa Rutaganda rwabereye mu rukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR) kugeza mu Ukuboza 1999, arabyemeza, gusa yongeraho ati “Ntacyo nari muziho kuko sinashoboraga kubeshya.”

Umunyamategeko wunganira abaregera indishyi yasabye ko Nkunduwimye, nk’umuntu wiyambaje uyu mutangabuhamya, yagira icyo avuga ku bisubizo yari amaze gutanga, uregwa asubiza ko yibwiraga ko hari icyo amuvugaho nk’uwatanze ubuhamya kuri Rutaganda.

Nkunduwimye yagize ati “Kuko uyu mutangabuhamya yari aziranye na George Rutaganda, kandi tukaba twari kumwe, akaba yaratanze ubuhamya kuri Rutaganda, numvaga ko yari kuvuga ku byo nanjye anziho.”

Bamwe mu batangabuhamya bemeza ko bazi Nkunduwimye, babwiye uru rukiko ko akenshi yabaga ari kumwe na Rutaganda; haba ku nyubako z’ubucuruzi za AMGAR ahari hazwi nko mu Gakinjiro no mu gihe baherekezaga abahungiraga muri Hôtel de Mille Collines.

Muri AMGAR, by’umwihariko, Nkunduwimye yari ahafite igaraje rikomeye. Rutaganda we yari ahafite inzu yaranguzaga ibinyobwa cyane cyane inzoga.

Nkunduwimye Emmanuel yabwiye urukiko ko yari azi ko uyu mutangabuhamya amuzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .