00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruxelles: Nkunduwimye yashinjwe gutera ubwoba abatangabuhamya

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 28 May 2024 saa 11:01
Yasuwe :

Umushinjacyaha Arnaud D’Oultremont yabwiye Urukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi ko Nkunduwimye Emmanuel alias Bomboko yagerageje gutera ubwoba abatangabuhamya mu rubanza rwe kugira ngo bamushinjure.

Arnaud yagaragaje ko Nkunduwimye yari umuntu ukomeye mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi kuko yari afite amafaranga menshi yakuraga mu bucuruzi bwe, aho yari afite igaraje mu mujyi wa Kigali, ahitwaga AMGAR mu Gakinjiro.

Mu gushimangira ubushobozi bwa Nkunduwimye, uyu mushinjacyaha yanasobanuye ko uregwa yatwaraga imodoka ijya muri Kenya, akorera no muri sosiyete y’umushoramari Majyambere Silas usanzwe ari muramu we.

Ati “Nkunduwimye yagerageje gushaka abatangabuhamya, ababwira ko bagomba kumushinjura, aho yakoresheje mushiki we, akajya gushaka abo yabonaga ko bazashinja musaza we, akabasezeranya amafaranga ariko ntayabahe. Uwo mushiki we yaje guhunga, avuga ko afitiye ubwoba Leta ariko si byo.”

Arnaud yasobanuye ko mu batanze ubuhamya muri uru rubanza harimo uwo Nkunduwimye yasabye kumushakira umugore umushinja kumusambanya ku gahato no kumutemera kuri AMGAR.

Ngo icyari kigamijwe cyari ukugira ngo “azandike ibaruwa igaragaza ko ibyo yashinje Nkunduwimye byari ibinyoma. Ibi bigaragaza iterabwoba yashyiraga ku batangabuhamya.”

Nyuma y’aho tariki ya 14 Gicurasi 2024 umutangabuhamya avuze ko uyu mushiki wa Nkunduwimye witwa Ufitikirezi Honorée yashatse kumuha ruswa ya 200.000 Frw hamwe n’uyu mugore ngo bazahindure ubuhamya, Ufitikirezi we yisobanuye ko ahubwo uyu mugore yamusabye 3.000.000 Frw kugira ngo azashinjure musaza we, barakatuza kugeza ku 400.000 Frw ariko na yo ntiyayamuha.

Yagize ati “Nari nayamwemereye ariko sinongeye kumushaka. Nari nabyemeye kugira ngo tuvugane kuko yari yanze kumvugisha mbere.” Inyangamugayo yamubajije aho yari gukura aya mafaranga, asubiza ati “Ntaho nyine! Nashakaga amakuru kandi intego yanjye nari nyigezeho.”

Uyu mushinjacyaha kuri uyu wa 28 Gicurasi, yabwiye urukiko ko kuba Ufitikirezi yaragiye gushaka uyu mutangabuhamya kugira ngo agaragaze ko atigeze ahurira na Nkunduwimye kuri AMGAR mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi ari ikimenyetso cy’uko yari agamije guhisha ukuri.

Nkunduwimye ashinjwa ibyaha bya jenoside n’ibyaha by’intambara ariko we arabihakana. Biteganyijwe ko urubanza rwe ruzarangira tariki ya 3 Kamena 2024.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .