00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruxelles: Nkunduwimye yakatiwe imyaka 25

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 10 June 2024 saa 06:26
Yasuwe :

Urukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi kuri uyu wa 10 Kamena 2024 rwakatiye Nkunduwimye Emmanuel alias Bomboko igifungo cy’imyaka 25, nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside n’iby’intambara.

Ibyaha Nkunduwimye yaburanaga ni ibyakorewe mu mujyi wa Kigali, by’umwihariko mu nzu z’ubucuruzi za AMGAR ahitwaga mu Gakinjiro, Cyahafi muri Segiteri Gitega. Aha yari ahafite igaraje.

Abatanze ubuhamya babwiye urukiko ko Nkunduwimye yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe mu Gakinjiro, afatanyije n’abari abayobozi bakuru b’Interahamwe barimo Robert Kajuga wari Perezida w’uyu mutwe na Visi Perezida wawo, Rutaganda George.

Tariki ya 7 Kamena 2024, urukiko rwamuhamije ibi byaha byose nyuma y’umwiherero w’abacamanaza, basuzumaga ibimenyetso n’ubuhamya byatanzwe n’uruhande rw’ushinjwa n’urushinja.

Nkunduwimye we kugeza kuri uyu wa 10 Kamena 2024 yahamyaga ko nta ruhare yigeze agira mu bwicanyi bwakorewe muri Kigali cyangwa ngo agire uwo asambanya ku gahato, ahubwo ngo hari abo yafashije guhungira muri Hôtel des Milles Collines.

Uru rubanza rwatangiye tariki ya 8 Mata 2024. Hatanzwe ubuhamya bw’abagera kuri 90 barimo abatangabuhamya biboneye ibyabaye, abazi imyitwarire ya Nkunduwimye, inzobere mu mateka n’inzobere mu buzima bwo mu mutwe.

Nkunduwimye Emmanuel yakatiwe gufungwa imyaka 25

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .