00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bomboko yahamijwe ibyaha bya Jenoside ahita afungwa

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 6 June 2024 saa 06:38
Yasuwe :

Urukiko rwa Rubanda mu Bubiligi rwahamije ibyaha bya Jenoside Nkunduwimye Emmanuel wari umaze amezi abiri ari kuburanishwa muri urwo rukiko.

Urukiko rwahamije uyu mugabo ibyaha bitatu birimo ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibyaha byibasiye inyokomuntu hamwe n’ibyaha byo gusambanya abagore ku ngufu muri Jenoside.

Umunyamategeko André Karongozi wunganira abaregera indishyi, yabwiye IGIHE ko bishimiye umwanzuro w’urukiko.

Ati “Ku ruhande rw’abaregera indishyi twishimiye icyo cyemezo, ntabwo ari ibintu byari byoroshye kubera ko Nkunduwimye yagerageje gusa n’aho ajijisha urukiko, yerekana ngo yaziraga Silas Majyambere, ko yaziraga Burugumesitiri Gatete , ko RTLM yigeze kumuvuga ngo kuko atwara abatutsi, urwo rwitwazo rwose ntabwo urukiko rwabyemeye, bemeje ko ibyo byaha bimuhama.”

Kuwa mbere utaha nibwo hazaba irindi buranisha rirebana n’igifungo bazamukatira. Karongozi yavuze ko nta mahirwe Nkunduwimye afite yo kujurira.

Ibikorwa bigize ibyaha yahamijwe byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni gusambanya abagore ku gahato, ubwicanyi ndetse n’ubwinjiracyaha mu cyaha cy’ubwicanyi.

Bivugwa ko ibyo byaha byamuhamye yabikoreye mu Gakinjiro.

Byagaragajwe ko hafi ya AMGAR hari bariyeri ziciweho Abatutsi kandi ko muri iryo garaje hakunze gucumbikirwamo Interahamwe.

Nkunduwimye yatangiye gukorwaho iperereza mu Ugushyingo 2006, aho ubushinjacyaha bwabanje kuyifatanya n’iya Ephrem Nkezabera waje gukatirwa imyaka 30 mu 2009.

Ubwo yari imbere y’Urukiko rwa Rubanda Nkunduwimye yashinjwe n’abatangabuhamya bagaragaje uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo yitwaraga muri ibyo bihe.

Uruhande rwe rwagaragaje ko ibyo bashinja Nkunduwimye atari byo ngo kuko nta muntu yigeze yica cyangwa ngo afate ku ngufu ahubwo ko hari abo yarokoye mu gihe cya Jenoside akabajyana kuri Hotel de Millles Colline.

Nyuma y’uko impande zombi zigize icyo zivuga ku byaha Nkunduwimye akurikiranyweho urukiko rwariherereye ngo rumenye ibyaha bishobora kuba bimuhama n’ibitamuha ari nabyo byangajwe kuri uyu wa 6 Kamena 2024.

Nyuma yo gutangaza ibyaha bimuhama, uregwa ahita afungwa bitandukanye n’uko yaburanaga ataha agategereza icyemezo cy’urukiko kirebana n’ibihano azahanishwa.

Bomboko yahamijwe ibyaha byose yari akurikiranyweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .