00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bigirimana Noella wabaye Umuyobozi Mukuru wungirije wa RBC yasabiwe gufungwa by’agateganyo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 25 March 2025 saa 01:15
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro gutegeka ko Bigirimana Noella wahoze ari Umuyobozi Mukuru wungirije wa RBC afungwa iminsi 30 y’agateganyo, kubera impamvu zikomeye zituma hakekwa ko icyaha cyo gutanga isoko rya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko akekwaho, yagikoze.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Bigirimana akekwaho icyaha cyo gutanga isoko rya leta mu buryo bunyuranyije amategeko. Areganwa n’umubyeyi we, Mukarivuze Venantie na Dusabe Therese bakekwaho ubufatanyacyaha muri icyo cyaha.

Bwasobanuye ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwahawe amakuru ko Bigirimana yagize uruhare mu gutanga isoko mu buryo bunyuranyije amategeko, bukora iperereza.

Mu iperereza byagaragaye ko Bigirimana yagize uruhare mu gutanga isoko ryahawe umubyeyi we, Mukarivuze, binyuze mu kigo Bio Pharmacia. Yahawe isoko ku wa 5 Ukwakira 2023, aho rimaze kwishyurwa agera kuri miliyoni 127 Frw. Ni isoko ryo gusana ibikoresho mu bitaro bitandukanye.

Muri 2023 ni bwo RBC yashyize hanze isoko, Biopharmacia itanga ibyangombwa ndetse iza guhigika ibindi bigo byari byapiganye.

Iperereza ryaje kugaragaza ko icyo kigo cyandikishijwe muri RDB ariko Umuyobozi Mukuru wacyo ari Mukarivuze Venantie, ubyara Bigirimana Noella.

Ryagaragaje ko icyo kigo cyari gisanzwe gipiganira amasoko muri RBC ubwo Bigirimana yari akiri Umuyobozi w’agashami ’Division Manager’ kandi bigaragara ko umubyeyi we ari we ukiyobora.

Ubushinjacyaha bwavuze ko nyuma y’uko Bigirimana abaye Umuyobozi Mukuru wungirije wa RBC, bigiriye inama yo guhindura uwari Umuyobozi Mukuru wa Biopharmacia hagamijwe kugira ngo hirindwe kuzagongwa n’itegeko mu gihe cy’imitangire y’amasoko.

Mu gushyiraho umuyobozi w’icyo kigo hashyizweho umuhungu wa Dusabe Therese wari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi.

Bwavuze ko hari ubuhamya bw’umukozi wagerageje kugira inama Bigirimana amubuza gutanga isoko kuri icyo kigo ariko ntiyabyubahiriza.

Ubushinjacyaha kandi bwasobanuye ko hari amabaruwa Bigirimana yagiye yandika asubiza, bigaragaza ko yari azi neza ko icyo kigo kiri gukora isoko ari icy’umubyeyi we ariko ntagire icyo abikoraho.

Uhagarariye Ubushinjacyaha yasobanuye ko guhindura uwo muyobozi, byari ukujijisha kuko n’ubundi Mukarivuze yakomeje kuba ku ruhembe mu micungire y’icyo kigo nubwo mu nyandiko byari bitandukanye.

Ati " Bashakaga kuyobya uburari kugira ngo muri RBC bajye batsindira amasoko kuko bari bamaze kubona ko bazagongwa n’amategeko ku igongana ry’inyungu."

Yagaragaje ko Dusabe Therese yagize uruhare mu guhindura abana be abayobozi b’icyo kigo ndetse bakanahabwa imigabane ya baringa.

Ubushinjacyaha bwashimangiye ko ku nyemezabwishyu zatangwaga muri RBC, hariho nimero za telefoni na email bya Mukarivuze bishimangira ko yari akiri mu buyobozi bw’icyo kigo.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko rwategeka ko abaregwa bafungwa by’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma hakekwa ko icyaha bakurikiranyweho bagikoze.

Bwashimangiye ko mu gihe baramuka bakurikiranywe bari hanze, bashobora kubangamira iperereza binyuze mu gushyira igitutu ku batangabuhamya.

Bigirimana yabiteye utwatsi

Bigirimana yavuze ko akiri mu buyobozi bwa RBC nta hantu yari ahuriye n’itangwa ry’amasoko.

Yavuze ko inzira zikoreshwa mu itangwa ry’amasoko ya leta zisobanutse kandi ari zo zakoreshejwe icyo gihe.

Yemeje ko atigeze agira n’ububasha bwo kugera muri sisitemu y’ikoranabuhanga yifashishwa mu itangwa ry’amasoko. Yashimangiye ko isoko ryatanzwe mu gihe umubyeyi we yari yaramaze kuva muri Biopharmacia Company Ltd, kuko yari yaragiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Bigirimana yavuze ko Umuyobozi Mukuru wungirije n’Umuyobozi Mukuru muri RBC akenshi babazwa ishyirwa mu bikorwa rya porogaramu ngari, naho ibirebana n’amasoko bikagira ababishinzwe.

Ati "Ndaburana mpakana icyaha kuko kuri njye ntabwo bishoboka. Ibimenyetso by’Ubushinjacyaha ntaho bagaragaza ko nagize uruhare mu itangwa ry’iri soko."

Yavuze iyo haza kuba harabayeho amakosa mu itangwa ry’iryo soko, byari kubazwa abari bashinzwe imitangire y’amasoko.

Yemeye gutanga passport ye mu kwizeza Urukiko ko adashobora gutoroka ubutabera. Yavuze ko no mu gihe cy’iperereza, yafashije ubutabera bityo ko azakomeza kubwitaba mu gihe buzaba bumukeneye.

Yagaragaje ko atakiri Umuyobozi muri RBC bityo ko adashobora kubangamira iperereza.

Abamwunganira bose uko ari bane bagaragaje ko ibyagezweho n’Ubushinjacyaha bidahagije ngo hakekwe ko Bigirimana yakoze icyaha.

Yatanze ingwate y’umutungo ufite agaciro k’arenga miliyoni 100 Frw ndetse yemera no gutanga umwishingizi ariko akarekurwa agakurikiranwa ari hanze.

Umubyeyi we, Mukarivuze Venantie, we yavuzeko yatangije Biopharmacia ariko igihe cyaje kugera abona hari kuzamo ibihombo bituma agurisha imigabane asigarana 11%.

Yavuze ko mu 2023 yafashe icyemezo cyo gutanga imigabane ye ku buntu kuko yabonaga ari guhomba.

Yavuze ko isoko ryo muri RBC ryasohotse kuri 20 Kamena 2023 ariko ko atari akiri umuyobozi muri Biopharmacia.

Bigirimana Noella afunganywe n'umubyeyi we, akurikiranyweho gutanga isoko mu buryo bunyuranyije n'amategeko

Mukarivuze yasabye ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze kuko afite umwirondoro uzwi, akagira ingwate, uburwayi bwo mu myanya y’ubuhumekero ndetse no kuba ari kugera mu myaka 70 y’amavuko bityo ko afite intege nke.

Yemeje ko icyo yategekwa n’Urukiko cyose azacyubahiriza ariko agakurikiranwa adafunzwe.
Dusabe Therese uregwa kuba icyitso, yasobanuye uko yatangiranye na Mukarivuze ariko akagenda agura imigabane ye kugeza ubwo mu 2023 yafataga icyemezo cyo kumuha iyo yari asigaranye.

Yagaragaje ko afite impungenge z’uko Urukiko rwemeje ko ikigo ari icya Mukarivuze yaba ahombejwe ikigo yashoyemo atari make.

Yavuze ko kuva mu 2022 kugeza uyu munsi, amaze gushora arenga miliyoni 260 Frw muri Biopharmacia Company Ltd bityo ko kwemeza ko atari iye byaba ari ukumwambura.

Yasabye ko yakurikiranwa ari hanze kuko mu myaka amaze akora ishoramari, atigeze agaragarwaho n’ubuhemu cyangwa uburiganya bwamugeza mu nkiko.

Yasabye ko yafungurwa by’agateganyo kuko afite ibibazo by’uburwayi kandi ko adashobora kubangamira iperereza.

Me Nkundabarashi Moise uri muri batatu bamwunganira, yagaragaje ko imvugo z’Ubushinjacyaha zose zirimo gutandukira no kugenekereza kandi bibujijwe n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Yagaragaje ko Ubushinjacyaha bwirengajije inyandiko zigaragaza uko Biopharmacia yahinduye abayobozi bayo bukabyita baringa ntacyo bushingiyeho.

Yavuze ko Dusabe yunganira mu mategeko, adakwiye gufungwa by’agateganyo kuko nta cyaha yakoze.

Yasabye ko ibisabwa n’Ubushinjacyaha bitahabwa ishingiro, Urukiko rugategeka ko Dusabe akurikiranwa adafunzwe.

Icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa 28 Werurwe 2025.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .